Mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba, umwuka wa politiki hagati ya Perezida Félix Tshisekedi n’uwahoze ayobora iki gihugu, Joseph Kabila, ukomeje gufata indi ntera , ibintu benshi babona ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku hazaza h’igihugu.
Aya makimbirane aje yiyongera ku kibazo cy’umutekano muke uri guterwa n’umutwe wa M23, umaze iminsi ugaragaza imbaraga zidasanzwe, aho ukomeje kwigarurira uduce dutandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Amakuru ari gukwirakwira mu nzego zitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko umubano hagati ya Tshisekedi na Kabila utifashe neza, aho buri ruhande rushinja urundi kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke bikomeje kuyogoza igihugu.
Hari abavuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bushinja Kabila gukorana n’imitwe irwanya Leta, by’umwihariko M23, mu gihe ku ruhande rwa Kabila n’abamushyigikiye bavuga ko ibyo ari ibirego bya politiki bigamije kumucecekesha no kumubuza kongera kugira ijambo rikomeye mu miyoborere y’igihugu.
Ibi byatumye umwuka wa politiki urushaho kuba mubi, aho bamwe mu basesenguzi batangira kuvuga ko hashobora kuba hari gukinwa umukino ukomeye wa politiki ushobora no kuvamo umutekano mucye urushijeho gukaza umurego.
Ku rundi ruhande, umutwe wa M23 ukomeje kwitwara neza ku rugamba, aho amakuru atandukanye agaragaza ko hari uduce twongeye kwigarurirwa n’uyu mutwe, nubwo ingabo za Leta, FARDC, zikomeje kugerageza kuwusubiza inyuma.
Uko iminsi ishira, ni ko M23 igenda igaragaza ko ifite ubushobozi bwo gukomeza kurwana no kwagura ibirindiro byayo, ibintu bituma impungenge zikomeza kwiyongera ku baturage batuye muri utu duce, ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bagaragaza ko kuba aya makimbirane ya politiki hagati y’abahoze ari abafatanyabikorwa akomeje gukara, bishobora gutuma intambara irushaho gufata indi ntera, cyane cyane mu gihe nta biganiro bifatika bigamije kubunga bibaye.
Nubwo hari imbaraga zagiye zishyirwa mu gushaka amahoro, zirimo ibiganiro byagiye bihuza impande zitandukanye, kugeza ubu nta gisubizo gifatika kiraboneka, ibintu bikomeza gusiga benshi mu gihirahiro.
Icyakora, abakurikiranira hafi ibibera muri Congo bemeza ko niba nta gikozwe vuba ngo umwuka wa politiki woroshywe ndetse n’ibibazo by’umutekano bikemurwe, igihugu gishobora kwisanga mu bihe bikomeye kurushaho mu minsi iri imbere.
