Tshisekedi afite ubwoba bw’ uko aba Jenerali batatu binjiye mu mutwe ugiye kumuhirika ku butegetsi

 

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gifite ubwoba abasirikare benshi bakoranye na Gen Christian Tshiwewe Songesha, Gen Franck Ntumba na Brig Gen Benjamin Katende Batubadila bashobora guhungabanya umutekano wa Perezida Félix Tshisekedi.

Gen Tshiwewe wari umujyanama wa Tshisekedi mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Ntumba wari umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu na Katende wari umuyobozi wungirije w’ingabo zirinda abayobozi bakuru ushinzwe ibikorwa n’ubutasi, bafunzwe muri Nyakanga 2025.

Aba basirikare bakekwaho umugambi wo kugirira nabi Perezida Tshisekedi, binyuze muri coup d’état. Kuva bafungwa, ntibaratangira kuburanishwa.Igisirikare cya RDC cyatangiye kugira impungenge ko abasirikare benshi bo mu mutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru (GR) bakoranye na Gen Tshiwewe, Ntumba na Katende na bo bashobora guhungabanya umutekano w’Umukuru w’Igihugu, kibimurira ku cyicaro gikuru cyacyo.

Byitezwe ko ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya RDC buzohereza aba basirikare gukorera ahandi hantu hatari mu murwa mukuru w’igihugu, Kinshasa, mu rwego rwo gukumira ikibi baba batekereza gukora.Kugeza muri Nyakanga 2025, abofisiye bakuru mu ngabo za RDC barenga 70 barimo hafi 30 bo mu cyiciro cya ’Général’ bari bafunzwe, bakekwaho gushaka kugirira nabi Perezida Tshisekedi. Nta n’umwe muri bo wagejejwe mu rukiko.