Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Theo Bosebabireba yahishuye ukuntu yigeze kwandikira Imana ayisaba inzu y’ibirere, igare ndetse n’amafaranga ibihumbi 100

Umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zaririmbiwe Imana Theo Bosebabireba yavuze uburyo yabaye mu buzima bugoranye, ibyifuzo byari byinshi. Aha aganira na Isimbi Tv, uyu muhanzi yahishuye ukuntu yigeze kwandikira Imana ayisaba inzu y’ubakishije ibirere ndetse n’amafaranga ibihumbi 100 by’amanyarwanda.

Theo Bosebabireba aganira na Isimbi Tv yanyuze muri macye mu buzima bwe bwa cyera, avuga ko butari bworoshye na gato. Uyu wamenyekanye mu ndirimbo zibanda ku buzima bw’abantu bafite ibibazo nka ikizurubwa, ikifuzo n’izindi, yagarutse ku rugendo rwe rw’ubuzima ndetse n’ibyo Imana yamukoreye. Ashimira Imana ko hari urwego yamuvanyeho ikamugeza n’aho atatekerezaga harimo no kwicarana na Perezida Petero Nkurunziza wahoze ayobora u Burundi bakaganira ndetse bakanasangira. Aha Theo ngo yumvaga birenze ukwemera.

Abajijwe n’umunyamakuru ikintu yaba yarasabye Imana akaba akigitegereje, nibwo uyu muhanzi Bosebabireba yahishuye ukuntu yigeze kwandikira Imana. Theo Bosebabireba ati” Sabin jyewe narasengaga, jyewe noneho nigeze no kwandikira Imana inshuro zirenga imwe. Nigeze kwandikira Imana urwandiko, noneho iyo uyu munsi ndusomye, numva nari nasabye nabi n’ubwo Imana igira Imbabazi” Akomeza agira ati”nandikiye Imana nyisaba igare, nshyiraho n’umubare w’amafaranga nyisaba n’inzu. Ikintu cyambabaje kikangora, nasabye Imana inzu nyisaba inzu y’ibirere”.

Avuga ko impamvu yasabaga Imana ngo izamuhe inzu y’ibirere, ari uko yari afite umuntu baturanye ufite akazu k’ibirere yakareba akumva yifuje kugira inzu nk’iyo, ni mu myaka ya cyera hakiriho inzu z’ibirere n’ibyatsi mu Rwanda. Theo Bosebabireba ati ” Nari mfite umuntu duturanye, ufite akazu k’ibirere, gafite utudirishya tw’utubaho, gasize ingwa. Ntabwo nigeze nkinjiramo urumva yari andenzeho cyane nyiri iyo nzu. Ariko, neza mu mutima nkumva ueakampa.

Theo Bosebabireba avuga ko yandikira Imana, yayisabaga ibinti nka bitatu, birimo igare, inzu y’ibirere ndetse n’amafaranga ibihumbi ijana. Ngo nyuma y’igihe gito, inzu z’ibyatsi n’ibirere zaje gucibwa mu gihugu, ni muri gahunda ya leta yamenyekanye ku izina rya BayibayiNyakatsi(bye bye nyakatsi).

Uyu muhanzi ngo iyo asubije amaso inyuma asanga yari yasabye nabi, agashimira Imana kuba itaramuhaye inzu y’ibirere nk’uko yayisabaga. Ngo agereranyije inzu abamo n’inzu yasabaga, asanga abantu bajya basaba nabi. Akenshi ngo gusaba nabi biterwa n’igihe cyangwa ikiciro umuntu aba arimo muri icyo gihe asaba.

Related posts