Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

The Ben we yagiye kwa muganga , abatabyemera bo bati n’ ifaranga , abasitari bashinjwe kwitukuza!!

 

Burya kwamamara ntago biba byoroshye cyane ko abenshi mubyamamare bakoresha uko bashoboye kose kugirango bahore bakeye Yaba mukwambara cyangwa kuruhu. Hari ibyamamare byinshi byihinduza uruhu ibindi bigashinjwa kwitukuza ariki turarebera hamwe icumi mubantu bazwi cyane mu Rwanda bihinduje uruhu bamwe baranabyiyemerera abandi bikabagaragaraho.

1. Umuhanzikazi Priscillah: uyu muhanzikazi usigaye uzwi Ku izina rya Scillah kurubu ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri za 2014-2015 nibwo yatangiye gushinjwa ko yaba yaritukuje abifashijwemo nabaganga muri byo ubwo yaramaze kugera muri Leta zunze ubumwe za Amerika agiye gukomeza amasomo ye. Ubusanzwe uyu muhanzikazi yitwa Umuratwa Priscillah yakunzwe mundirimbo zitandukanye harimo nka Paradizo yakoranye na Meddy, mbabarira yakoze wenyine ubwo yarakiri mu Rwanda nizindi. Uyu muhanzi nubwo ashinjwa ibu byose yaje kubihakanira Itangazamakuru, avugako inzobe bamubonana ariyo yavukanye ko yakuze yanga amavuta yose ahindura uruhu ngo impamvu uruhu rwe rwahindutse nuko yahinduye ikirere ndetse niryo yaryaga.

2. Umuraberi Oda Pacy: uyu muraperi yagarutsweho cyane muri 2019 Aho benshi bamushinjaga kwitukuza no kwihinduza uruhu ariko ubwo yarari mu kiganiro ni Itangazamakuru yavuzeko atisize amavuta azwi nka mukorogo yo kwitukuza ahubwo avugako uko ibihe byagiye bihinduka uruhu rwe rwagiye rweruruka nawe akaba atazi uko byagenze, Nyuma yaje kwirabura ariko agumana igikara kinoze nkuko benshi bakunze kubivuga. Ubusanzwe uyu muhanzi yitwa Uzamberumwana Pacifique agakoresha Oda Paccy mukurapa, yavutse Kuwa 6, Werurwe 1990, avukira mumujyi was Kigali mu karere ka Gasabo muri Gatsata akaba imfura mubana babibi. Amaze imyaka itari Mike mumuziki yagiye anatwara ibihembo byinshyi byumuziki.

3.Umuhanzikazi Knowles: ubusanzwe yitwa Butera Jeane, akaba akoresha izina rya Knowles mukuririmba. Nawe yakunze kuvugwaho kwitukuza ariko iyo urebye amafoto ye yakera ubona yari afite akayibe gake. Ibyo kwitukuza Knowles ntiyigeze agira ikintu na kimwe abivugaho kugeza uyu munsi. Knowles yakunzwe mundirimbo nyinshi kuva muri za 2010, kurubu akaba afatwa nk’umuhanzikazi ukomeye bamwe mubahanzi bagezweho bifashashisha urugero nka Juno Kizigenza yamwifashishije mu ndirimbo yitwa Umugisha

4.Njyakwigendera Jaypolly:Mu mwaka 2014 nibwo Jaypolly yatangiye gushinjwa kwitukuza, mu marushanwa ya Primus guma guma superstar yabajijwe niba Koko yarabikoze araseka cyane ati” njyewe ndi iniga ntago nshobora kwitukuza nanjye sinzi uko byagenze kuko uko iminsi yagiye ishira nagendaga mba inzobe” . Jaypolly numwe mubaraperi bazamuhe umuziki w’u Rwanda kuko nubwo yitabye Imana indirimbo ze ziracyacurangwa kandi ziracyakundwa. Jaypolly ari mubaraperi batangije itsinda rya Tuff gang nubwo byarangiye buriwese arigora Ku giti cye.

5.Umuraperikazi Young Grace: Mumyaka mike ishize nibwo abakurikiranira imyidagaduro hafi batangiye gushinja Young Grace kwitukuza kuberako atasaga nuko yasaga ubwo yatangiraga kuririmba. Mu mwaka 2015 yaje kubura ariko birangira afashwe Aho yarari mu karere ka Rubavu arafungwa, ibibazo bye byo gufungwa byaje kugemuka ubwo hari hashize imyaka 3, yaje kuvugana nitangaza makuru nawe arabihakana avugako iyo uri gukura ufite umutuzo n’amafaranga byose byikora kuko no kiba inzobe Uba inzobe. Ubusanzwe yitwa Abayizera Marie Grace yavutse kuwa 21 Nzeri 1994, yatangiye umuziki we muri 2014 mu Karere ka Rubavu ariko nyiyamenyekana birangira agiye gukorera mumujyi wa Kigali. Young Grace n’umuraperi washize itafari kumuziki w’u Rwanda.

6.Aime Bluestone: uyu ni numuhanzi wakunzwe mundirimbo zitandukanye harimo nkiyitwa Mumporeze na Reka ngukunde zakunzwe mu myaka irindwi ishize. Aime Bluestone yashinjijwe kwitukuza ariko abajijwe niba yarisize amavuta yo kwitukuza asubiza avugako atigeze abikora ko Imana ihindura ubuzima yahindura byose ko ariyo yamusize amavuta bigatuma ahinduka agasa inzobe.

7. Umuhanzikazi Alioni: Uyu yakanyijijeho mumyaka mike ishize mu ndirimbo nka karacyarimo, impinduka sizo gusa kuko yakora indirimbo na Bruce Melody yakunzwe cyane. Uko imyaka yagiye ishira nawe uruhu rwe rwarahindukaga bigatuma abantu bavugako nawe yisize amavuta ahindura uruhu,ariko nta kintu na kimwe yigeze abivugaho. Ubusanzwe yitwa Uwamwezi buzindo Aline, uretse kuba umuhanzi yanakunze kugarukwako kumbugankoranyambaga kubera imiterere ye myiza.

8. Sunny: uyu muhanzikazi we ntiyigeze abica kurihande yarabyemeje ko yitukuje ati ” nubu amaboko yanjye yari yaranze gucya ariko Ubu Ari gukura ariko hasigaye amaguru n’ibirenge”. Ubusanzwe nubwo anyuzamo akaririmba ubundi n’umucuruzi wamavuta anavugako iyo witukuje ukabireka aribwo ugenda urwara indwara zuruhu ko iyo wabitangiye uba ugomba gukomeza ko nawe ariko abigenza. Impamvu Sunny yitukuje avugako Ari akazi yakoraga mugihugu cy’abarabu ko kumurika imideri, ” Njyewe nitukuje kubera akazi narindimo ugasanga baha akazi abantu binzobe njyewe bakandeka nibwo nababaye mpita ntangira kwitukuza”. Ubusanzwe yitwa Ingabire Dorcas usanzwe ari umucuruzi ariko agacishamo akanaririmba.

9. Umuhanzi The Ben: Mu mwaka was 2018 nibwo byatangiye kugaragara ko The Ben yitukuje ubwo yari agarutse mu Rwanda nyuma yimyaka igera k’umunani Ari muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yaje gukorana ikiganiro na Radio Rwanda muri Samedi de tante avugako ibyamubayeho ari impanuka akaba atazi uko byaje, ati ” ni bwa burangare bw’abasore ukumva wakisiga icyo ubonye cyose murugo, gusa nabonye umuganga umfasha kugarura uruhu rwanjye ngasubira uko narimeze”. Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben numuhanzi ukomeye mu Rwanda kuko ari mubakunzwe nabantu banshi yagiye amenyekana mu ndirimbo nka fine girl na I am in love.

10. Miss Umutesi Jolly: uyu yabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, byatangiye kuvugwako yitukuje akimara kuba Nyampinga, ababimushinjaga bavugaga ko inzobe ye yagiye ihinduka ugereranyije nigihe yigaga muri King David aho yize amashuri ye yisumbuye. Jolly yabajijwe kenshi ibyo kwitukuza ariko agasubizanya umujinya abihakana ariko uko iminsi yagiye ishira,yavuzeko Ari ubuzima bwite bw’umuntu ataba ashaka kugira icyo abivugaho.

Related posts