Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashyaImyidagaduro

The Ben akigera mu Rwanda hahise hatangazwa igihe umubyeyi we azashyingurirwa.

Kuwa Gatanu w’icyimweru gishize nibwo hasakaye inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wa Green P na Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben, ni inkuru itari yoroshye kuyakira doreko uyu mubyeyi yitabye Imana arwaye igihe kitageze no kucyumweru.

Iyi nkuru y’akababaro The Ben akaba yarayumvishe ari mugihugu cya Afurika y’epfo aho yaramaze iminsi agiye nyuma yo kumara igihe kigeze ku kwezi mu Rwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wambere The Ben akaba aribwo yageze mu Rwanda aho aje gushyingura umubyeyi we umaze iminsi mike yitabye Imana.

Umuhango wo Kumunshyingura uka uteganyijwe kumunsi wo kuwa gatatu w’iki Cyumweru.

Uyu mubyeyi akaba agiye umuryango we uri mumyiteguro y’ubukwe bw’umuhungu wabo The Ben witegure kurushinga n’umukunzi we Uwicyeza Pamella.

Related posts