Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Sunrise ntiyaba izanye amata umwana ari gusamba?

Ikipe ya Sunrise FC yatangaje ko umutoza mukuru, Umunya-Ouganda Jackson Mayanja wari umaze iminsi atari gutoza iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma mu gihe habura umukino umwe gusa, yagarutse mu nshingano ze.

Ni ubutumwa iyi kipe yo mu Umutara yanyujije ku rukuta rwayo rwa X [rwahoze rwitwa Twitter] kuri uyu wa Gatatu taliki 8 Gicurasi 2024, bati “Umutoza mukuru aragarutse”.

Taliki ya 22 Mata 2024, ni bwo Sunrise FC yatangaje ko Mayanja yasubiye Wabo muri Uganda kubera Impamvu z’umuryango.

“Kubera impamvu z’umuryango, umutoza mukuru Jackson MAYANJA yagiye mu gihugu cya Uganda, inshingano zasigaranywe n’abatoza bungirije.” Iki ni icyatangajwe n’iyi kipe kuri X.

Taliki ya 1 Ugushyingo 2023 ni bwo Mayanja yagizwe umutoza wa Sunrise FC asimbuye Muhire Hassan wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro mubi ahabwa amasezerano y’amezi atandatu.

Uyu mutoza yafashe iyi kipe ku munsi wa 10 wa shampiyona aho yari ku mwanya wa nyuma n’amanota icyenda n’umwenda w’ibitego birindwi.

Mu mikino 10 ye ya mbere, uyu Munya-Ouganda yahinduye iyi kipe cyane kuko yatsinzemo itanu, anganya itatu, atsindwa ibiri; ibintu byayicaje ku mwanya wa munani n’amanota 25.

Nyuma yo guhabwa amasezereno y’imyaka ibiri, uyu mutoza yatagiye gutsindwa umusubirizo, nk’aho atari we iyi kipe yo mu Burasirazuba yizeye, kugera taliki ya 22 Mata asubiye i Bugande asiga ikipe irwana n’ubuzima.

Sunrise ntiyaba izanye amata umwana ari gusamba?

Nubwo umutoza mukuru agarutse, birasa n’aho iyi kipe ibarizwa i Nyagatare nta mahirwe menshi isigaranye yo kuguma mu Cyiciro cya mbere.

Iyi kipe ifite ibyago nibura hejuru ya 90% byo kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Dore ibigomba kuba kugira ngo iyi kipe igume mu Cyiciro cya mbere:

Icya mbere ni ugutsinda umukino wa nyuma bafitanye na Marines FC i Nyagatare nibura ikinyuranyo cy’ibitego 2 kandi Etoile de l’Est na Bugesera na zo zanganyije. Icyo gihe yagira amanota 32 n’umwenda w’ibitego 15, maze hakamanuka Etoile de l’Est n’amanota 32 (kuko yiyongereyeho inota rimwe) n’umwenda w’ibitego 16, maze ikamanukana na Bugesera n’amanota 30.

Ubundi buryo bushoboka ni uko hagati ya Etoile de l’Est na Bugesera imwe yatsinda indi, maze n’indi hagati ya Etincelles na Gorilla FC igatsindwa, hanyuma na yo igatsinda Marines FC nibura ikinyuranyo cy’ibitego hejuru y’icyenda.

Related posts