Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

South-Africa: Umuhanzi warumaze kwamamara mu njyana ya Amapiano yitabye Imana ubwo yarari ku rubyiniro

Umuhanzi w’Umunya-Afurika y’Epfo, Costa Tsobanoglou wamenyekanye nka Cota Titch warumaze gukundwa na benshi mu njyana ya Amapiano, yitabye Imana ku myaka 27 Y’amavuko ubwo yarari ku rubyiniro mu gitaramo cy’iminsi ibiri cya Ultra South Africa cyaberaga ahitwa Expo Centre i Nasrec muri Johannesburg, nk’uko urupfu rwe rwemejwe n’umunyamakuru w’icyamamare muri Afurika y’Epfo Kgopolo Phil Mphela wavuze ko yitabye Imana.

Uyu muhanzi yari umwe mu bari bagezweho mu bihangano bitandukanye birimo ibya ‘Amapiano’ agezweho ku isi, Aho yatangiye umuziki ari umubyinnyi nyuma aza guhindura yinjira mu kuririmba. Yatangiye kumenyekana mu 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Activate’ ya Hip Hop, cyane ko ariyo njyana yatangiye aririmba.

Yamamaye mu zindi ndirimbo zirimo ‘Nkalakatha Remix’ yakoranye na Riky Rick na AKA baheruka kwitaba Imana.Yamenyekanye nanone muri ‘Big Flexa’ yakoranye na C’buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T iri mu ‘Amapiano’. Iyi ni nayo yazamuye igikundiro cye cyane muri Afurika yose n’Isi kuko yayisubiranyemo na Akon.

Hari kandi iyitwa ‘Champuru Makhenzo’ nayo yo mu Amapiano yakoranye na MA GANG, Phantom Steeze, ManT, Sdida na C’BUDA M, ‘Nomakanjani’, ‘Monate C’ yakoranye na AKA n’izindi.

Uyu muhanzi yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize wa 2022 Aho yakorewe ibitaramo bye i Kigali na Gisenyi.

Abantu benshi ku mbugankoranyambaga babajwe cyane n’urupfu rwe cyane ko yitabye Imana akiri muto.

 

Related posts