Sosiyete ya Heinken yashimangiye ko inganda zayo zirimo kwangirika Bukavu na Goma nyuma yo kwigarurirwa na M23

Sosiyete ya Heinken yatangaje ko inganda zayo ziherereye mu bice bya Goma na Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bisanzwe bigenzurwa n’umutwe wa M23 , zamaze kwangizwa ndetse zinigarurirwa n’uyu mutwe .Muri Werurwe , ubuyobozi bukuru bw’uru ruganda bwari bwatangaje ko inganda zabo zose ziherereye mu duce dutatu two mu burasirazuba bwa Kongo [ Uvira , Goma na Bukavu ]zahagaritse by’agateganyo ibikorwa byo gutunganya ibinyobwa kugeza igihe umutekano uzongera kwifatira neza .

Gusa nyuma y’aha, ububiko bw’izi nganda bwagiye busenywa bikomeye n’ibasusu byaturukaga mu mirwano yari iri hagati ya FARDC na M23 .Ku munsi wejo tariki ya 20 Kamena , nibwo Heinken yatangaje ko  ikibazo cy’umutekano muke cyamaze gufata indi ntera ndetse ko inyeshyamba z’umutwe wa M23 zamaze kwigarurira bimwe mu bikoresho by’inganda zayo byumwihariko muri Goma na Bukavu .

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uru ruganda rufite icyicaro gikuru i Amsterdam mu gihugu cy’Ubuholandi ,ryerekana ko ibice bya Goma na Bukavu bigenzurwa n’izi nyeshyamba bitakiri ibice bitekanye byo gukorerwamo ndetse ko rwahagaritse ibikorwa byarwo kubera umutekano muke .

Iyi kompani iri mu zikomeye ku isi zikora ibinyobwa bisembuye rwanashimangiye ko bamwe mu basirikare  b’umutwe wa M23 bitwaje intwaro bigaruriye uru ruganda rwayo ruherereye i Bukavu ndetse n’ububiko bwarwo buri i Goma .Aho iri tangazo rigira riti : ” Guhera tariki ya 12 Kamena 2025 ,twatakaje burundu ubushobozi bwacu bwo kugenzura ibikorwa byacu mu buryo butaboneye kandi budatekanye . Twamaze gukura abakozi bacu bagera ku 1000 muri ibyo bice byose ,gusa dukomeje kubahemba .”

Nubwo ibikorwa by’uru ruganda mu burusirazuba bwa Kongo byahagaze burundu kubera umutekana muke ; Heineken yemeje ko ibikorwa byayo mu bindi bice by’iki gihugu bikomeje gukora nk’ibisanzwe nkuko byemejwe n’ubuyobozi bukuru bw’ishami ryayo rizwi nka Bralima rikorera muri Kongo .

Imirwano hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ikomeje gukaza umurego , ndetse leta ya Kinshasa ikomeza kumvukina ishinja Kigali kohereza ingabo zayo muri uyu mutwe  ushinjwa guhungabanya umutekano muri iki gihigu nubwo u Rwanda rubihakana .

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hatangiye kumvikana inkuru yuko u Rwanda na Kongo ku bufatanye n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batangiye gutegura amasezerano aganisha ku mahoro arambye ndetse ko biteganijwe ko agomba kuzashyirwaho umukono mu cyumweru gitaha .

Isoko y’ inkuru: Reuters na Business