Sosiyete ya Heinken yatangaje ko inganda zayo ziherereye mu bice bya Goma na Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bisanzwe bigenzurwa n’umutwe wa M23 , zamaze kwangizwa ndetse zinigarurirwa n’uyu mutwe .Muri Werurwe , ubuyobozi bukuru bw’uru ruganda bwari bwatangaje ko inganda zabo zose ziherereye mu duce dutatu two mu burasirazuba bwa Kongo [ Uvira , Goma na Bukavu ]zahagaritse by’agateganyo ibikorwa byo gutunganya ibinyobwa kugeza igihe umutekano uzongera kwifatira neza .
Gusa nyuma y’aha, ububiko bw’izi nganda bwagiye busenywa bikomeye n’ibasusu byaturukaga mu mirwano yari iri hagati ya FARDC na M23 .Ku munsi wejo tariki ya 20 Kamena , nibwo Heinken yatangaje ko ikibazo cy’umutekano muke cyamaze gufata indi ntera ndetse ko inyeshyamba z’umutwe wa M23 zamaze kwigarurira bimwe mu bikoresho by’inganda zayo byumwihariko muri Goma na Bukavu .
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uru ruganda rufite icyicaro gikuru i Amsterdam mu gihugu cy’Ubuholandi ,ryerekana ko ibice bya Goma na Bukavu bigenzurwa n’izi nyeshyamba bitakiri ibice bitekanye byo gukorerwamo ndetse ko rwahagaritse ibikorwa byarwo kubera umutekano muke .
Iyi kompani iri mu zikomeye ku isi zikora ibinyobwa bisembuye rwanashimangiye ko bamwe mu basirikare b’umutwe wa M23 bitwaje intwaro bigaruriye uru ruganda rwayo ruherereye i Bukavu ndetse n’ububiko bwarwo buri i Goma .Aho iri tangazo rigira riti : ” Guhera tariki ya 12 Kamena 2025 ,twatakaje burundu ubushobozi bwacu bwo kugenzura ibikorwa byacu mu buryo butaboneye kandi budatekanye . Twamaze gukura abakozi bacu bagera ku 1000 muri ibyo bice byose ,gusa dukomeje kubahemba .”
Nubwo ibikorwa by’uru ruganda mu burusirazuba bwa Kongo byahagaze burundu kubera umutekana muke ; Heineken yemeje ko ibikorwa byayo mu bindi bice by’iki gihugu bikomeje gukora nk’ibisanzwe nkuko byemejwe n’ubuyobozi bukuru bw’ishami ryayo rizwi nka Bralima rikorera muri Kongo .
Imirwano hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ikomeje gukaza umurego , ndetse leta ya Kinshasa ikomeza kumvukina ishinja Kigali kohereza ingabo zayo muri uyu mutwe ushinjwa guhungabanya umutekano muri iki gihigu nubwo u Rwanda rubihakana .
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hatangiye kumvikana inkuru yuko u Rwanda na Kongo ku bufatanye n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batangiye gutegura amasezerano aganisha ku mahoro arambye ndetse ko biteganijwe ko agomba kuzashyirwaho umukono mu cyumweru gitaha .
Isoko y’ inkuru: Reuters na Business