Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amateka

Sobanukirwa uburyo umunyagitugu Joseph Stalin yanze gutabara ku bushake umuhungu we Yakov wari wafashwe n’ingabo za Hitler mu ntambara ya kabiri y’isi

Perezida Joseph Stalin wahoze ayobora Uburusiya mu myaka yo hambere, afatwa nk’umwe mu banyagitugu babayeho mu mateka. Uyu yatwaye Uburusiya mu bihe by’intambara ya kabiri y’isi ndetse no mu gihe cy’intambara y’ubutita hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse na Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti. Mu ntambara ya kabiri y’isi umuhungu wa Joseph Stalin witwaga Yakov yafashwe n’ingabo za Hitler ariko Stalin yanga kumutabara ku bushake kugeza uyu muhungu we yishwe n’Abanazi.

Yakov Dzhugashvili yari umuhungu w’imfura wa Perezida Joseph Stalin. Uyu musore yabarizwaga mu ngabo z’Uburusiya zari zizwi nk’ingabo z’amashati atukura(redshirts). Ubwo intambara ya kabiri y’isi yari irimbanyije ibihugu birimo Uburusiya na America bihanganye n’ingabo za Adolf Hitler w’Ubudage, uyu muhungu wa Stalin yaje gufatirwa ku rugamba n’ingabo z’Ubudage bwa Hitler.

Abanazi bakimara gufata umuhungu wa Perezida Joseph Stalin bifuje kumutanga nk’ingurane y’imfungwa y’intambara, birumvikana ko bari kumuha Uburusiya nabwo bukabasubiza ingabo z’Abadage bwari bwarafashe ariko iki cyifuzo Stalin yaracyanze ngo kuko yari azi neza ko umuhungu we ariwe wishyikirije ingabo z’u Budage abishaka.

Ikinyamakuru Spiegel cyo mu Budage cyabonye inyandiko zivuga ku minsi ya nyuma y’umuhungu wa Joseph Stalin mu Budage mbere y’uko apfa. Muri izi nyandiko bivugwa ko nyuma y’uko Stalin yanze gutabara umuhungu we ngo amugurane imfungwa z’intambara, ingabo za Hitler zagiye zifungira uyu muhungu ahantu hatandukanye mu gihe cy’imyaka ibiri uhereye igihe yafatiwe mu kwezi kwa gatandatu 1941 kugeza mu kwezi kwa kane 1943.

Yikov yabanje gufungirwa ahitwa Hammelburg mu Ntara ya Bavaria, maze mu icyi ryo mu 1942 aza kwimurirwa mu majyaruguru ahitwa Lübeck. Ingabo z’u Bwongereza zatangiye kumisha ibisasu kuri uyu mugi maze umuhungu wa Stalin yoherezwa muri Camp Abanazi bafungiragamo abantu yitwa Sachsenhausen ari naho yaje kugwa.

Urupfu rw’uyu muhungu wa Stalin Yakov Dzhugashvili narwo ntiruvugwaho rumwe, gusa Spiegel ivuga ko muri raporo yatashyikirijwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage Joachim Von Ribbentrop yavugaga ko Yakov Dzhugashvili yishwe agerageza gutoroka muri Camp yari afungiyemo.

Intambara ya kabiri y’isi yarangiye uruhande rwa Adolf Hitler rutsinzwe n’urwa Amerika n’Uburusiya muri 1945. Nyuma y’aho ariko, hahise hatangira indi ntambara yiswe iy’ubutita yari ihanganishije Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti za Joseph Stalin n’Uburusiya bwe ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Uburayi. Stalin avugwaho kuba yari afite amatwara akaze ya gikomunisiti ndetse agakunda kwivugira ko umurwanashyaka mwiza atagira umuryango.

Related posts