“Sinzi aho bishingiye” – Mutako Sonia ahakana ibyaha byo kwishora mu buraya

 

Umukinnyi wa Filime, Mutako Sonia yatangaje ko impamvu y’imyumvire iri muri benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga inatuma bakunze kumubeshyera ko akora umwuga wo kwicuruza ahanini iterwa no kugereranya ubuzima bwabo n’ubwe.

Ubwo yaganiraga na ISIMBITv, Mutako yagaragaje agahinda aterwa no kuba haba we n’abandi bakobwa bari mu ruganda rw’imyidagaduro bakunze kwifatirwa ku gahanga ko nta kintu kibyara inyungu bakora ingana n’uko babayeho bigatuma benshi muri bo babeshyerwa ko bashobora kuba basambana n’abagabo ku bw’amaramuko.

Ati ”Muri iyi minsi kuri interineti usanga hari abantu babeshejweho no gusebya abantu ko nta kintu bakora kandi nabo ntacyo bakora usibye kwicara bakirirwa bareba ibyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.”

“Ntabwo ushobora kwishimira ko umuntu yageze ku kintu gishimishije ahubwo uhita uvuga ngo ‘ubu yagiye mu buraya.’ Erega hari n’ababugiyemo burabahombera.”

Mukwerekana ko abantu ari ba ntamunoza, Mutako yatanze urugero kuri Isimbi Vestine wamamaye nka Isimbi Model uherutse kwibaruka nyuma y’igihe yarabuze urubyaro agashima Imana ndetse akagaragaza ko ntacyo Imana itakorera umuntu ariko abantu bakaza bamutuka bamubwira nabi.

Ati “Isimbi Model yaje avuga ibyo Imana yamukoreye, abwira abantu ko nta kure utava cyangwa utagera ariko njyewe natunguwe no kubona hari abantu baje bamubwira bati ‘ubwo urugo rurakunaniye’.”

Uyu mukobwa yanavuze ko iyi myitwarire y’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo gucira urubanza abo babonyeho bataziye amavu n’amavuko aribyo byatumye agira igiterekerezo cyo gutangiza ikiganiro yise ‘Dark Side’ kigiye kujya gitambuka kuri shene ya Youtube.

Ashimangira ko iki kiganiro kigamije kuvanamo abantu imyumvire yo kumva umuntu yaciye mu nzira y’ubuzima igororotse itarimo ibibazo ahubwo ko hari uruhande rimwe na rimwe adashyira hanze rwuje umwijima w’ibizazane byamugoye kubyigobotora mu buzima bwe .