Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Sinigeze nkunda kwiga niyumvgamo kwiba: Ubuhamya bwa Peter wifitiye impano yo kwiba bwatangaje benshi babwumvise

Umusore witwa Peter Maina wo muri Kenya yatunguye benshi ubwo yavugaga ko yatangiye kwiba ubwo yigaga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza.

Aganira na kimwe mu binyamakuru bya Kenya, Peter yavuze ko atigeze akunda kwiga n’umunsi n’umwe ahubwo yajyaga ku ishuri kugirango ashimishe ababyeyi be gusa.

Yagize ati” Ntabwo nigeze nkunda kwiga nabikoraga kugirango nshimishe ababyeyi bange kuko icyo niyumvagamo kwari ukwiba gusa kuko natangiye kwiba niga mu mwaka wa kabiri ubwo najyaga niba inyanya mu mirima”.

Peter muri icyo kiganiro yavuze ko yaje kuba umujura ruharwa atangira kwiba amatelefone ndetse no kuzajya atega imodoka abagenzi barimo akabambura.

Yavuze ko muri ubwo bujura yakoraga atazibagirwa umugore utwite yibye amashilingi bikarangira bamuteye icyuma na bagenzi be bigatuma ahita areka kongera kwiba burundu.

Related posts