Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Shaddyboo yavuze ikintu ahora yicuza mu buzima bwe cyamuteye igikomere ku mutima.

 

 

Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, yahishuye ikintu yakoze mu buzima bwe ahora yicuza umunsi ku wundi ku buryo bibaye ngombwa ngo asubize ibihe inyuma ari cyo kintu yahindura.

Uyu mubyeyi w’abana babiri wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Instagram bitewe n’amafoto ashyiraho agaragaza ikimero cye gikurura benshi, yahishuye ko asigaye abangamirwa cyane n’imbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko kuba yaraje ku mbuga nkoranyambaga ari cyo kintu ahora yicuza mu buzima bwe.
Uyu mugore ukunze kuvugwaho ibintu bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga birimo n’amagambo amuharabika, yavuze ko kuza ku mbuga nkoranyambaga niryo kosa yakoze kuko byatumye abantu bose bumva ko bamufiteho uburenganzira.
Ati “Niba hari ikintu nicuza ni ukuba naraje ku mbuga nkoranyambaga, kuko byatumye mwumva mwese mumfiteho uburenganzira.”

 

Uyu mugore w’imyaka 32 y’amavuko, mu kiganiro aherutse kugirana n’abamukurikira kuri Instagram ubwo yabahaga umwanya ngo bamubaze ibibazo abasubize, yahishuye ko bibaye ngombwa ko ibihe bisubira inyuma, yavuze ko adashobora kongera gusubira ku mbuga nkoranyambaga.

 

Nubwo yicuza kuba yaraje ku mbuga nkoranyambaga, gusa avuga ko we atajya yita kubimuvugwaho byose, ngo abe yabitaho umwanya abitekereza kuko n’ubundi abizi ko ibyo bamuvugaho byose ari ibinyoma.

Related posts