Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Shaddyboo yacecekesheje Angeli Mutabaruka wari wihaye kunenga indirimbo ye na Bruce Melody Akinyuma araruca ararumira burundu

Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddyboo ni umugore w’icyamamare hano mu Rwanda no mu Karere, uyu udahakana ko ari Slayqueen ubu ari kugarukwaho cyane mu ndirimbo agararamo yitwa akinyuma yafatanyijemo n’umuhanzi Bruce Melody. Iyi ndirimbo yabo iri kuvugisha benshi kuko bari kuyigarukaho bamwe bayinenga ko ari indirimbo yuzuyemo amagambo y’ibishegu. Mu bayinenga harimo n’umunyamakuru wa Tv1 Angeli Mutabaruka.

Mutabaruka kuri Twitter ye yifashishije screenshot y’umutwe w’inkuru y’ikinyamakuru igihe yavugaga ko indirimbo akinyuma Bruce Melody na Shyadyboo bayikoreye abarengeje imyaka 18, uyu munyamakuru yakoze tag maze abaza Bruce Melody na Shyadyboo nimba abari munsi y’iyi myaka bazabafunga amatwi ngo batabasha kumva iyi ndirimbo.

Shaddyboo asa n’aho yababajwe n’iki kibazo cya Angeli Mutabaruka niko kumusubiza yahuranya asa n’urakaye ariko nawe amubaza ibibazo bibiri ati ” ibibazo 2, 1. Urebesha amatwi? 2. Za nzoga mwamamaza iyo muvuga ko zitagenewe abari munsi y’imyaka 18, muzamamaza mwabanje kubafunga umunwa? ”.

Aya magambo ya shaddyboo yasamiwe hejuru n’abamukurikira kuri twitter, uwitwa Alice Kanyana yahise avuga ati” igisubizo cy’umwaka” undi witwa 2020 survivor nawe yatabaje agira ati ” shaddyboo yivuganye umuntu yemwe muze murebe” Nsenga Yabesi ati”ega Vawulencia weee! ”.

Angeli Mutabaruka ntacyo yongeye kuvuga yahise aruca ararumira. Uwitwa Habunshuti François Xavier we asanga Bruce Melody yarahisemo neza gukoresha shaddyboo mu ndirimbo nk’iriya ati” shaddyboo ni materiel didactique nziza yo kwifashisha mu ndirimbo akinyuma. Biramukwiye rwose ni mahwi Bruce Melody ni umuhanga. N’undi wese wahimba indirimbo ijyanisha muri……. Shaddyboo yamufasha rwose.

Related posts