Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rwanda: Umuryango w’ abantu batandatu wahuye n’ ibyago ,ubwo bitegura kujya kuryama.

Umuryango w’ abantu batandatu , wakubiswe n’ inkuba ,umwe muri bo ahita abura ubuzima ,abandi barakomereka.

Iri sanganya ryabaye mu ma saa yine z’ijoro ku wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2024.

Uwabuze ubuzima ni Mukamahirwe Josélyne w’imyaka 15,wigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza,  mu Ishuri Ribanza rya Musumba (EP Musumba) riherereye mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka  Rusizi.

Amakuru avuga ko iyo nkuba yanatumye  mukuru we agwa igihumure kuri ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga mu Kigo Nderabuzima cya Mushaka.

Nahayo Vincent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Ruganda  yabwiye IMVAHO Nshya ko  byabaye mu ma saa yine z’ijoro ku wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2024, ubwo nyir’uru rugo  Rekeraho Sylvain n’umugore we bari bagiye kuryama.

Mu ruganiriro bahasize abana babo batatu b’abakobwa, n’umwuzukuru wabo w’umwaka umwe, wabyawe n’umwe muri aba bakobwa, na bo biteguraga kujya kuryama.

Gitifu Nahayo Vincent yagize ati “Mu gihe bari bari mu ruganiriro, bitegura  kujya kuryama, imvura yari yatangiye saa moya z’umugoroba irimo ihita, inkuba irabakubita uwo mwana w’umukobwa ahita apfa. Mukuru we ari na we nyina w’aka kana k’umwaka yaguye igihumura, akana n’undi mukobwa wabo ntibagira icyo baba.”

Yakomeje agira ati“Uwaguye igihumura yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka n’ubu ni ho akiri kuko yasaga n’uwataye ubwenge ariko baratubwira ko agenda amererwa neza.”

Yavuze ko icyabereye amayobera abaturage n’ubuyobozi ari uburyo uyu muryango usanganywe ubushobozi buke, utagira igikoresho na kimwe mu nzu gicomekwa ku mashanyarazi ngo babe bavuga ko ari cyo gishobora kuba cyatumye bibasirwa n’inkuba.

Yemeza ko inkuba yabakubitiye mu nzu banafunze inzugi n’amadirishya igahitana uwo mwana w’umukobwa, atari no mu misozi kuko ari ahantu h’itaba.Gitifu Nahayo ati “Aha ho natwe twabuze icyo tubabwira, kuko mu nama twabagiraga harimo kwirinda kugama munsi y’ibiti igihe imvura ikubye, bakugama mu nzu, bakirinda kugira icyo ari cyo cyose bacomeka, bakanirinda kwitwikira imitaka y’utwuma dusongoye, n’ibindi, ariko ibi byo natwe  byatubereye inshoberamahanga. Tubyita impanuka itunguranye tukarekera aho, twifatanya mu kababaro n’umuryango wagize ibyo byago.”

Kuri ubu Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2024.

Related posts