Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rwanda habaye igitangaza, haricyo abaganga batangaje nyuma y’ uko havutse abana bafatanye, gusa hari abafite igihirahiro kuri ubu buzima bwaba bana

Nyuma y’uko hari abana bavutse bafatanye kuri ubu mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) barimo kubakurikirana ngo bamererwe neza.

Inkuru mu mashusho

Mu kiganiro n’umuganga urimo kubitaho witwa Dr Ntaganda Edmond atangaza ko hari icyizere ko abo bana bashobora kubaho nubwo ibikorwa byo gutandukanya ibice by’umubiri by’abo bana bifatanye bizakorwa mu byiciro.

Mu kiganiro yagiranye n’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RBA) ari nabi dukesha iyi nkuru Dr Ntaganda Edmond mu magambo ye yagize ati “Uburyo abana batandukana, batandukana bameze nk’insoro ubundi iyo bazaba impanga, rero nk’iyo hari igihe uko gutandukana kutarangiye, nibwo bashobora kuvuka bafatanye”.

Gusa ku bijyanye no kubaho kw’abo bana uyu muganga yavuze ko bashobora kubaho nuko mu magambo ye agira ati “Icyizere cyo kiba gihari, gusa igikorwa cyo kubatandukanya, ni igikorwa kigoye, akenshi gikorwa mu byiciro.

Yongeraho kandi ko abo bana bavutse hari n’ibindi bibazo bafite by’ingingo zimwe na zimwe zidakora, nk’aho kwitumira ntaho bafite akavuga ko aricyo gikorwa agiye kwitaho cyo kubafasha, kugira ngo babashakire aho kwitumira. Noneho ibindi bizakorwe nyuma”.

Related posts