Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rwamagana:Umugore yasabiye ikintu gikomeye umugabo we nyuma yo kumufata ari kumwe n’ umwana w’ umuturanyi mu gihuru rwahanye inkoyoyo

 

Umugore ubwo yari amaze kugwa gitumo umugabo we arimo gusambana n’ umwana w’ umuturanyi mu gihuru yahise amusabira kujyanwa mu bugenzacyaha ngo ajye kuryozwa icyo cyaha yakoze,Aya makuru yamenyekanye kumugoroba wo ku cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2023 , nibwo umugore utuye akagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana

Amakuru turuka muri kariya gace yatanzwe n’abaturage avuga uwo mugabo yari amaze umwaka wose akekwaho gusambanya uwo mwana utarageze ku myaka y’ubukure, Umwe baturanyi b’uwo mugabo yavuze uko byagenze kugira ngo uwo mugabo afatirwe mu cyuho .Yagize ati” Twagiye kubona umugore wa Habyara azanye umukandara w’umugabo we avuga ko amusanze arimo gusambanya umwana w’umuturanyi we.kubera ko hari hashize igihe bavuga ko uwo mwana asambanywa na Habyara ,umugore ngo yari amaze iminsi agambiriye kuzabafata kuko basanzwe babikorera mu bisambu no mu ishyamba ”

Undi muturage nawe yavuze ko uwo mugabo amaze umwaka wose asambanya uwo mwana  ndetse ko ababyeyi be bagiriye inama uwo mugabo kureka umwana wabo yanga kuva ku izima.Yagize ati” Uwo mugabo ngo ni Habyara byari bimaze igihe kinini bivugwa ko asambanya uwo mwana kugeza ubwo ababyeyi bavuga ko bamuhamagaye bakamusaba kureka umwana wabo ariko arakomeza arabikora. Ku Cyumweru ku  mugoroba umugore yamenye ko bongeye guhura arabakurikira kugeza ubwo yabageragaho mu bihuru aho bari bihishe aramufata akaba yarazanye umukandara umugabo yari yakuyemo.”

Amakuru avuga ko umugore wafashe umugabo we asambanya uwo mwana yavuze ko ababyeyi b’uwo mwana nibatarega umugabo we ubwe yijyanira ikirego kuri RIB avuga ko yari amaze igihe ashaka ikimenyetso simusiga.

Ibyakozwe n’uwo mugore bamwe mu baturage bavuze ko  babishimye kuko ababyeyi b’umwana batigeze bamenyesha ubuyobozi ihohoterwa ryakorerwaga umwana wabo.

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Akagari ka Bwinsanga,Ndoreyimana Theoneste yavuze ko uwo mugabo arimo gukurikiranwa n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.Yagize ati” Uwo mugabo ari muri RIB”

Related posts