Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rwamagana:Abaturage barashinja umushoramari kubasenyera isoko y’amazi none basigaye bagorwa no kubona amazi meza.

Ibiro by’Umurenge wa Munyiginya.

Abaturage bo mu midugudu ine yo mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana baratabaza inzego z’ubuyobozi gutegeka un
Umushoramari waje akabasenyera isoko y’amazi abizeza ko azabubakira indi ariko bikarangira ntabyo akoze none kuri ubu bari kuvoma amazi avanze n’amavuta aturuka mu ruganda rwe.

Nk’uko bigarukwaho na bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Cyarubaka ngo kuva kera bahoranye amazi y’isoko bavomagaho meza kandi ku buntu,ariko abashoramari bafite uruganda baraje batangira gucukura haruguru y’iyo soko,none ngo kuri ubu nta mazi meza bafite.

Umwe mu baturage yagize ati:”Ntabwo tukigira amazi yo kunywa,bisigaye byarabaye ibintu by’ibiziba,hano barayishe amazi arasa nabi kandi n’umureko nawo usa nabi,umukara tsiriri nk’iki cyuma.Nta mazi tugira yo kunywa.”

Undi nawe yagize ati:”Tukihavoma ntakibazo amazi yari afite,nuko baje bagacukura hariya noneho aya mazi bikarangira apfuye.Aya mazi afite ikibazo cyane kuko haba harimo umugese,urebye nta muntu ukiyakoresha.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko ubuyobozi bwagiye buhagera ariko ntibagire icyo babafasha.

Ati:” Ubuyobozi bwagiye buhagera bakavuga ngo umushoramari azaduha iyindi kano,ariko twarindiye ko bayaduha ubu ahantu duhagaze nta mazi dufite kuko urayavoka ukabona harimo ibintu bimeze nk’umugese.”

Ngo kuri ubu kugira ngo babone amazi yo kunywa bisaba kuba ufite igiceri cy’ijana,bigoranye kukibona n’ubuzima babayemo ari ubwo gushakisha mu buhinzi,bakagira icyo bisabira.

Ati:”Icyo twakiwifuza nuko baza bakadukorera amazi natwe tukabaho nk’abandi.Turasaba ubuvugizi baze baturebere uko byagenda mu bayobozi bo hejuru nukuri badutabare kuko nta mazi kandi muraziko nta mazi nta buzima.”

Mukantabara Brigitte, umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Munyiginya yabwiye Radio TV1 dukesha iyi nkuru ko iki kibazo atari akizi akibwiwe n’itangazamakuru gusa agiye kugikurikirana.

Yagize ati:”Icyo ndikumvamo ntabwo twakwishimira ko abaturage bavoma amazi mabi,ubwo rero tumaze kumenya ikibazo uko kimeze turaje tugikurikirane dusanze ari ikibazo twavugana n’akarere urwo ruganda rukaba rwahagarara gukoresha ayo mazi kuko icya mbere ni ugushyira umuturage ku isonga.Ntabwo twakwishimira ko uruganda rukoresha amazi abaturage n’abo ngo babure amazi.”

Nyuma y’uko abaturage bo muri aka Kagari bangirijwe isoko y’amazi bari basanzwe bavomaho bakabura aho bongera gukura amazi asukuye kuri ubu ukenera amazi meza ajya gushaka aho bayavomesha bikamusaba kwishyura igiceri cy’ijana,ibintu nabyo bitaboroheye kuyabona.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Rwamagana.

Related posts