Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rwamagana umutobe wiswe Nzoga ejo uri gukoresha abaturage ibiteye isoni

 

 

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Gatara mu Kagari ka Bujuju mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko batewe impungenge n’umutobe usigaye uhengerwa bise izina rya ‘Nzoga Ejo’ cyangwa ‘Kagugu’ kuko uwawusomyeho ntabasha kwibuka ibyo bamubwiye ndetse ngo utuma abagabo benshi badatanga iposho nk’uko bikwiye.

 

Aba baturage bavuga ibi ni abegereye santere izwi ku izina ryo ‘kwivi’ muri uyu Murenge wa Muyumbu, bavuga impamvu bahisemo kuwita ‘Nzoga Ejo’ ni uko uwawusomyeho wese nta suku aba afite ndetse ahora ari zezenge, nta suku kuko abenshi baba bavuga ko bazoga ejo.Umwe ati “Biba bimeze nabi, abawunyoye baba basa nabi, nta suku yabo, nta gufura, nta…, igihe cyose iyo ubabonye ubona ari ba zezenge.”

Baganira na TV1 dukesha iyi nkuru bavuze ko impamvu uyu mutobe umaze kurarura abantu benshi cyane cyane abagabo ngo abawenga bashyiramo utuntu tujyohereye, ku buryo abawunywa bakomeza gukururwa n’ubu buryohe, bikarangira abenshi batibutse no gutaha ngo bajye mu ngo zabo. Bakavuga ko ariho usanga abana bakura ubuzima bubi kuko ntabwo umugabo aba acyita ku muryango ndetse n’umugore wawusomyeho ntacyo aba akimariye.

 

Umwe yagize ati “Uyu mutobe wa ‘Kagugu’ urasindisha cyane, yewe urenza na za kanyaga, bayikura za Karenge (agace bawengeramo) kuko niho hasigaye intoki zo kuwengamo, ni ukuvuga ngo umuntu uwunyoye muhuye akamufata amashusho y’ukoameze, nk’ejo mwongeye guhura ukayamwereka ntabwo yazongera kwifuza ko muhura. Abantu babinywa bahera mu gitondo banywa bakageza saa munani basinze.”

 

Ku ruhande rw’aba baturage bifuza ko ubuyobozi bwahagurukira iki kibazo cy’ubu businzi ariko ngo cyane cyane ubuyobozi bukarwanya uyu mutobe (wa ‘Nzoga Ejo’) kuko uwawunyoyeho ntabwo aba akimenya ko hari inshingano afite mu rugo. Batanga iki cyifuzo bavuze ko impamvu ari uko usanga bamwe mu bagabo baba batagitaha cyangwa se ngo bagire icyo bakora mu rugo ahubwo ngo bahora basinze gusa.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Amani, yavuze ko iki kibazo cy’uyu mutobe batari bakizi, ariko ngo byanze bikunze inzoga z’inkorano baba bagomba kuzirwanya, kuko zishobora kuba zakurura n’andi makimbirane menshi mu rugo.Yagize ati “Iby’iryo zina ntabwo nari mbizi, ariko inzoga z’inkorano zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage ntabwo zemewe, n’iyo twamenye ahantu ziri cyangwa zicuruzwa tuzibuza abaturage ndetse tukajya kuzimena. Ariko kugeza ubu nta kirego cy’urugomo cyangwa se kurwana turakira giturutse kuri iyi nzoga.”

 

Icyakora aba baturage bavuga ko nubwo uyu mutobe wa ‘Nzoga Ejo’ wengerwa ukanagurishirizwa muri aka gace, batazi neza ibishyirwamo kuko uwawusomyeho ata ubwenge bidasanzwe ndetse akaba atakozwa ibyo koga akaba ariyo mpamvu bawise ‘Nzoga Ejo’.

Related posts