Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rwamagana: Umusore arakekwaho kwica umubyeyi umubyara amutemye.

 

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Rubona mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2024, nibwo hamenyekanye inkuru y’umusore wishe nyina amutemye.

Baturage bo muri ako gace bavuga ko uyu musore yari amaze igihe kirerekire afite uburwayi bwo mu mutwe, ariko bakaba bari bazi ko uwo musore amaze iminsi yorohewe.

Mukashyaka Chantal ni
umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, yavuze ko nta makimbirane azwi na baturage uwo musore yari asanzwe afitanye n’umubyeyi we, gusa ngo bacyumva iyi nkuru y’incamugongo inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bakaba bahise bihutira gutabara.

Yagize ati “Abaturage bahise bafata uwo musore kugeza ubu ari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubona.”

Ubu uyu musore wishe nyina yahise afatwa , ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubona, niho afungiye.

Related posts