Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rwamagana: Umugabo yamaganwe mu bye n’umugore we azira kutubahiriza inshingano zo mu buriri

 

Mu Murenge wa Kigabo wo mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’umugabo Bimenyimana Vianney utuye mu mudugudu wa Kabuga uvuga ko ashoboye inshingano zose z’umugano zikenerwa mu rugo ariko ngo izo mu buriri akaba akeka ko za munaniye aribyo bituma yemeza ko ariyo mpamvu umugore we babana Uzamurere Griceria amuhoza ku nkeke atamwuha ndetse akanamwita ikigoryi ibintu bimutera agahinda gakomeye.

Nyuma y’imyaka 22 aba bombi babanye, iyo uganiriye na Bimenyimana avuga uko abona umugore we asigaye amufata mu buzima, aho ngo amufata nk’ikigoryi,impyisi, ndetse akavuga ko muri iyi myaka yose bamaranye amufungishijemo inshuro eshatu zose nyamara ngo bafitange abana umunani

Ku ruhande rw’umugore, iyo ubajije Griceria Madam wa Bimenyimana we avuga ko umugabo we yamuyobeye, ko ari umupapa ugoye nawe yabuze uko amufata avuga ko abona ku isi nta muntu waba uteye nkawe.

Inkuru mu mashusho

 

Bamwe mu baturage baturanye n’uyu muryango bo bavuga ko uyu muryango wahisemo kubana mu rukundo nta numwe uhase mugenzi we bigashimangirwa n’abana bagera ku munani babyaranye aho ngo banagiranaga ibihe byiza mu muryango bagasabana.

Umwe muri bo utashatse kuvuga izina rye yagize ati”Umugabo yahahaga Ijerekani y’ubuto,umufuka w’umuceri,uw’ifarini kugeza ubwo banatekaga amandazi mu rugo bakarya”.

Ku rundi ruhande bavuga ko nyuma gato baje kumva intonganya muri uyu muryango aho ngo byatangiye umugabo ashaka guhana abana be akabereka igitsure ariko umugore we ntamukundire kugeza ubwo abana babiri b’abakobwa baje no kubyarira mu rugo

Aya makimbirane y’aba bombi ntiyaje kugarukira aha ku bana gusa kuko ngo nyuma buri Umwe yaje kujya ashinja mugenzi we kumuca inyuma gusa Vianey we ntiyabitinzeho cyane ngo kuko umugore we yakundaga kubimubwira kenshi ko ngo atazi kubaka urugo nk’uko yabibonye ahandi bityo bigatuma atabitindaho cyane

Ibi byaje Kandi byakomeje kuvugwa nanone n’abaturanyi b’uyu muryango aho bavuga ko umwana w’umuhererezi w’uyu muryango ngo atari uwaho ngo kuko n’abahoraga bamugira inama uyu mugore yo kwahukana bamugiraga inama yo kureka kongera gutaha.

Mbere gato y’uko Vianey ava mu rugo rwe I Rwamagana avuga ko ngo umugore we Gricelia ngo yamufatiranye no kuba atarize, maze bajyana kwa Noteri asinyira ko inzu yabo bayihaye umuhungu wabo inamwandikwaho nyamara yaraziko ayimurangije kuko ngo atayimuha wenyine Kandi afite abandi bana naho kwari ukugirango Vianney atazayibara mu mitungo afite naho umugore we akavuga ko yayitangiye ku bushake bwe.

Nyuma Vianey amaze kubona ko ubuzima bunaniye mu rugo rwe I Rwamagana yahise agurisha ku isambu ye ahunga umugore n’abana ajya gushaka ubuzima I Kigali aho umugore we yaje kumenya ko umugabo yafatishije ubuzima agasubira kumureba akamusaba imbabazi akanamuterera ivi akanamwambika impeta ngo basubirane, ibyo uyu mugore atemera ahubwo avuga ko ari umugabo we wamuhamagaye akanamwambika impeta

Mu gihe agitegereje urubanza rubatandukanya ko rusomwa Vianney arasaba inzego zaba iz’umutekano n’izibanze kumurenganura kuko umugore we adasiba kimufungisha bya hato na hato, ibintu ashingiraho avuga ko ashobora no kuzahasiga ubuzima kuko ngo kugeza ubu ntanaho kuba agira

Mayor w’Akarere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Rajabu yemereye ibitangazamakuru ko bamenye iki kibazo aho ngo bari basize bategetse ko bagana inzu ikavamo ibice bibiri mu gihe bagitegereje ibizava mu rubanza rwo gutandikana ibizwi nka Divorce

Nshimiyimana Francois/ Kglnews i Rwamagana

Related posts