Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rwamagana: Bwarinze bucya Umuyobozi w’ Akagari araye mu muferege kubera ibyo yari yanyoye! Dore icyahise gikurikiraho

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2022, nibwo uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Bihembe gaherereye mu Murenge wa Nyakariro wo mu Karere ka Rwamagana, yandikiye ibaruwa Umuyobozi w’ Akagari amumenyesha ko asezeye ku kazi ku impamvu ze bwite, gusa biravugwa ko ari uko yari yanyoye inzoga agasinda akarara mu muferege w’ amazi.

Ruhango: Biteye agahinda umukecuru nyuma yo guhabwa amafaranga yo mu kimina, bamusanze yapfuye. Dore igikekwa

Umunyarwanda yabivuze neza ngo akarenze umunwa karushya ihamagara!Benshi mu bahungu nicyo barimo kuzira irinde kubwira aya magambo abakobwa

Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru, avuga ko uyu muyobozi yaraye anywa inzoga arasinda, hanyuma atwara moto iragenda imugusha mu muferege w’amazi arara aho.

Amakuru akomeza avuga ko inzego z’umutekano zari ziri ku irondo n’abandi bayobozi ngo baje kuhamusanga atangira kubasuzugura no kubabwira nabi gusa biza kurangira bahamukuye.

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yabwiye iki gitangazamakuru ko kuri uyu Gatatu aribwo yakiriye ibaruwa y’ubwegure bw’uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari.Yagize ati” Yanyoye inzoga ngira ngo moto imutura hasi ariryamira arasinzira, aho abantu bamugereyeho bamubyukije atera amahane biba ngombwa ko bamukura aho mu muhanda bareba ahantu baba bamucumbikiye. Aho akangukiye rero menya yitekerejeho asanga ntakwiriye kuyobora abantu n’izo ngeso ze ahitamo kutwandikira asezera ku mirimo ye.”

Uyu muyobozi w’Akarere ka Rwamagana yasabye abakora mu nzego z’ibanze kunywa inzoga nke babasha kugenzura ngo bakirinda ko zabakoresha amarorerwa kuko ngo inzego barimo zibasaba kuba icyitegererezo mu baturage basanzwe bayoboye.( source:IGIHE.COM)

Related posts