Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rwamagana: Biteye Agahinda Umwalimu akuye amenyo atandatu Umunyeshuri we

 

Umunyeshuri utuye mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Muyumbu, arasaba kurenganurwa nyuma yo gukubitwa itafari na mwarimu we, akamukura amenyo atandatu.

Habineza Mohammed w’imyaka 17 y’amavuko, arasaba kurenganurwa agahabwa insimburangingo z’amenyo, nyuma y’uko mwarimu we wamwigishaga amahame y’Idini ya Islamu amukubise itafari akamukura amenyo agera kuri atandatu.

Habineza vuga ko uyu mwarimu yari yemeye ko azamufasha akamushakira insimburangingo, ariko ngo kugeza ubu ntabyo yigeze akora.

Ati: “Yari yemeye kunshyiriramo inshimburangingo z’amenyo. Haciyeho amezi agera kuri 4, nta kintu bigeze bamarira. Baba bambeshya gusa bahamagara kuri telephone ngo duhurire ahantu barangiza bakayikuraho.”

Mukancamihigo Vestine ni umubyeyi wa Habineza. Avuga ko uyu mwarimu bamuhaye imbabazi kuko yari yemeye ko azabafasha kubona insimburangingo, gusa ngo amaze kurekurwa nta kintu yigeze abikoraho.

Inkuru mu mashusho

Ati: “Bamaze kumufunga, umugabo yasaby’imbabazi atakamba ati nimumbabarire rwose ikibazo cya Habineza nzagikurikirana. Tumuha imbabazi arafungurwa. Akimara gufungurwa nta kindi yongeyeho cyo kuvuga ngo amushyirishyirizemo ayo menyo yandi n’ubwo ataba ari umwimerere.”

Habineza ati: “Icyifuzo cyanjye ni uko nahabwa ubutabera nkarenganurwa, bakanshyiriramo insimburangingo z’amenyo, kugira ngo njye mbasha guseka nk’abandi.”

Kamanzi Zaidi ni we mwarimu uvugwaho kuba yarakuye uyu mwana amenyo. Avuga ko ibyabaye byari impanuka, kandi ngo ntabwo yigeze yanga gufasha uyu mwana kuko bagitegereje icyemezo cy’abaganga.

Ati: “Ibyo byarabaye ariko ni nk’impanuka. Ntabwo nanze kumufasha, n’ejobundi twari dufitanye gahunda n’abaganga, turacyategereje ko baduha gahunda ngo agende barebe ko bamushyiriramo andi menyo.”

  • Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2023, ni bwo Habineza Mohammed yakubiswe itafari na Kamanzi Zaidi,ubwo bari mu mahugurwa ku masomo y’idini ya Islamu,ku ishuri riri mu mudugudu wa Kamurindi,akagari ka Rweru,umurenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana.

Related posts