Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rwamagana: Bagiye mu bukwe bw’ umuturanyi wabo abitura kubaha ubushera buhumanye 53 bajyanywe ku kigo nderabuzima igitaraganya

 

 

Mu Karere ka Rwamagana , mu Murenge wa Munyaga , haravugwa inkuru iteye agahimda aho abantu 53 bagizweho ingaruka n’ ubushera banyoye ku muturanyi wabo ubwo bari bagiye mu bukwe bw’ uwo muturanyi.

Amakuru avuga ko abo baturage 53 bose bajyanywe kwa muganga igitaraganya ubwo bari batangiye kuribwa mu nda abandi bagacibwamo , ubwo bari bamaze kunywa kuri ubwo bushera bikekwako buhumanye.

Inkuru mu mashusho

Ni inkuru yemenyekenye kuri iki Cyumweru tariki ya 16.07.2023.

 

Byabereye mu Mugudu wa Rwimbogo mu Kagari ka Kaduha mu Murenge wa Munyaga aho bahise bajyanywa ku kigo nderabuzima cya Munyaga.

Amakuru kandi avuga ko aba baturage banyweye kuri ubu bushera mu bukwe bw’umuturanyi wabo wari ufite ubukwe.

Mukamana Chantal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, , yavuze ko hafi abaturage bose bari bitabiriye ubu bukwe banyoye kuri ubwo bushera barwaye mu nda abandi bacibwamo.Mu mugambo ye yagize ati “Umugore n’umugabo bakoze ubukwe batumira inshuti, abavandimwe n’abo mu miryango yabo. Hari ibyo kunywa bitandukanye birimo n’ubushera. Ku wa Mbere nibwo abantu batangiye kuribwa mu nda, kuwa Kabiri batangira gucibwamo tuza kubimenya dutangira kubageza kwa muganga babaha imiti.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuri ubu abasigaye ku kigo nderabuzima ari 26 mu gihe abandi basezerewe kuko bahawe imiti bagahita boroherwa.Yavuze ko kandi abandi batatu bajyanywe ku bitaro bya Rwamagana kuko hari ibizamini bari bagiye gukorerwa bidakorerwa kuri icyo kigo nderabuzima.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kurangwa n’isuku bakirinda umwanda ngo kuko na wo uri mu byabateza ikibazo mu gihe benze ubushera.Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakoze iperereza ndetse runatwara ubushera buke kugira ngo bujye gusuzumwa hamenyekane icyatumye buteza uburwayi abaturage benshi.

Related posts