Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Rwabuze gica! Guterana amagambo hagati ya Kivumbi na Papa Cyangwa. Dore icyo barimo gupfa

Umuraperi Papa Cyangwe yariye karungu nyuma y’aho mugenzi we Kivumbi King amukoze mujisho akuvuga ko nta muntu ukwiye kubagereranya.Byatangiye ubwo umwe mu bakoresha Twitter yagereranyaga Papa Cyangwe na Kivumbi, akabaza abamukurikiza uwo babona urenze undi.

Iri gereranya ntiryashimishije Kivumbi King wahise avuga adakwiye kugereranywa na Papa Cyangwe.Yagize ati “ Ntabwo nsuzuguye Papa Cyangwe ariko rero burya murakina mukanarengera.”

Ibi ntibyashimishije Papa Cyangwe wafashe imvugo ya Kivumbi nk’agasuzuguro gakabije, yandika ku mbuga nkoranyamba ze amagambo akarishye arimo n’ibitutsi.

Papa Cyangwe yavuze kuri uyu wa Kane ‘azaha kivumbi ibye’, bisobanuye ko azinigura noneho akavuga n’akari imurori.

Ibi kandi byasembuye ibitekerezo bya benshi bamwe bemeza ko Kivumbi adakwiye kugereranywa na Papa Cyangwe, abandi bemeza ko Papa Cyangwe ari we ukunzwe cyane banagendeye ku ndirimbo ze zarebwe cyane ku mbuga zitandukanye.

Related posts