Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rutsiro:Umugabo nyuma yo gusigwa n’uwo bashakanye akisangira undi mugabo yafashe umwanzuro ugayitse wababaje benshi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 04 Nzeri 2023, nibwo mu mudugudu wa Nyaburama, Akagari ka Kagano umurenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umugabo w’imyaka 36 wasanzwe mu mugozi w’inzitiramubu yapfuye nyuma y’uko umugore babyaranye abana batatu amutaye akajya gushaka undi mugabo.

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye ubwo umuturanyi wari ufitanye gahunda n’uwo nyakwigendera yagiye kumureba agasanga anagana mu mugozi yapfuye ahita ahamagara ubuyobozi bw’umudugudu basanga yiyahuye.

Inzego z’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze ndetse niz’umutekano zageze aho ibi byabereye, mu gukurikirana busanga uyu mugabo yibanaga mu nzu wenyine kuko umugore we yafashe abana abajyana iwabo, ajya kwishakira undi mugabo.

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura Bwana Ndayambaje Emmanuel yatangaje ko uyu mugabo yafashe icyemezo kigayitse ndetse anasaba abaturage kwirinda kwiheba no kugana ubuyobozi bubegereye bukabagira inama igihe cyose bafite ikibazo kibabangamiye.

Mu magambo ye yagize Ati “Guhera ku isibo, mu mudugudu, ku kagari, ku murenge uwo yagana wese yamuha inama. Ntekereza ko kuba bari bafitanye amakimbirane yo mu ngo agahitamo kwiyahura, ni umwanzuro ugayitse kuruta kujya kureba ubuyobozi bukamugira n’inama”.

Uyu mugabo n’umugore we w’imyaka 32 bari babyaranye abana batatu ariko babanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Gusa ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa Nyakwigendera wari wajyanywe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Related posts