Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rutsiro: Hamenyekanye icyishe umugore wari wicaye ku intebe iwe mu rugo agahita ahera umwuka

 

Ntawangwanabose Marceline w’ imyaka 45 y’ amavuko , wari utuye mu Mudugudu wa Rwinyoni , Akagari ka Nganzo mu Murenge wa Kivumu wo mu Karere ka Rutsiro, ubwo yari yicaye iwe mu rugo yikubise hasi ahita ashiramo umwuka.

Ni inkuru y’ akababaro yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023. Ahagana ku i saa Moya nk’ uko amakuru abitangaza.

Uyu nyakwigendera yasize abana barindwi barimo uw’ amezi atanu, Abo mu muryango we ubwo babonaga yikubita hasi bategereje ko yongera kweguka baraheba bahita bafata icyemezo cyo kumujyana ku kigo Nderabuzima cya Kivumu , abaganga bahita bababwira ko yamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kivumu Munyamahoro Muhizi Patrick, yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko uyu mubyeyi yari asanzwe afite indwara y’ umuvuduko w’ amaraso yagize ati“Bampamagaye mu gitondo bambwira ko yari asanzwe afite ikibazo cy’umuvuduko mwinshi w’amaraso, yari yicaye nijoro saa moya, babona aritse gahoro nk’umuntu unyereye mu ntebe, ubwo aba araciye ni uko byagenze.”

Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko yajyaga agira ikibazo cyo gufatwa n’umutima bikaba bituma bakeka ko yaba ari yo yazize.

 

Related posts