Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rutsiro: Babangamiwe n’ ibisambo bibatera bigashaka no gusambanya abagore babo

 

Mu Karere ka Rutsiro , haravugwa inkuru y’ abamwe mu baturage babangamiwe n’ urugomo rukabije barimo gukorerwa ku muhanda wa Kaburimbo, Rubavu_ Karongi, ngo uru rugomo uri gukorwa mu gihe cya Nijoro , bavuga ko rumaze kubasiga iheru heru.

Ni ikibazo kimaze gufata indi ntera kuko cyahahamuye abatari bake barimo abagore bibwa rimwe na rimwe bakaba bafatwa ku ngufu, Umwe muri aba baturage bataka iki kibazo, yabwiye Kivu Today dukesha ino nkuru ko mu gihe cya nijoro abagizi ba nabi bitwikira amasaha mabi bakajya ku nkengero z’umuhanda bagacunga abahisi n’abagenzi bakabambura ibyo bafite.

Uyu muturage utifuje ko amazina ye n’imyirondoro bye bijya mu itangazamakuru, yavuze ko abagore aribo bibandwaho cyane mu kwamburwa aho ibi bisambo bibafatirana bikabambura ibyo bafite banagira icyo bababurana bagashaka no kubasambanya.Yagize ati” Inaha twaragowe cyane by’umwihariko abagore b’inaha! Tekereza ko uyu muhanda kuva saa kumi n’Ebyiri nta mudamu wahanyura uko yiboneye, utambuwe baramusaba bagashaka kumusambanya”.

Aba baturage bakomeza bavuga ko bitewe nuko amatara yashyizwe kuri uyu muhanda(Rubavu-Karongi) ataka byatumye haba umwijima cyane byorohera abagizi ba nabi gukora akazi kabo kagayitse.Barasaba ubugizi ubuyobozi aya matara agacanywa nk’imwe mu nkingi yahagarura umutekano usa nk’uwahacitse.

Related posts