Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rusizi:Umugabo yakubise ishoka umugore we bapfa igiti cyo gucana

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane , tariki ya 08.02.2022,umugabo wo mu Kagari ka Kiyabo , mu Murenge wa Bweyeye , mu Karere ka Rusizi , yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe , ubwo bari bapfuye igiti cyo gucana yari agiye gutema mu ishyamba ryabo riherereye muri aka gace.

Ubuyobozi bw’ Umurenge, buvuga ko uyu muryango wari umaze igihe kigera ku myaka ibiri ubana mu makimbirane ku buryo batabanaga mu nzu imwe nk’ uko byatangajwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Daniel Ndamyimana. Ati “Niko bimeze yamwishe, mu gitondo umugore yari agiye gutema igiti cy’urukwi, umugabo amusangamo umugore yirutse umugabo amwirukaho ahita agwa ahita amwaka ishoka yatemeshaga icyo giti ayimukubita mu mutwe ahita apfa.”

Uyu muyobozi yavuze ko uyu muryango wari warabaruwe mu miryango yari ifitanye amakimbirane muri aka gace, ndetse ubuyobozi bwari bwaragerageje kuwigisha ariko birananirana, wanga kumvikana.

Ivomo: Igihe.com

Related posts