Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rusizi:Akamwenyu ni kose ku baturage bo ku nkombo nyuma yo gukemurirwa kimwe mu bibazo byari bihangayikishije ubuzima bwabo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023 ni bwo mu murenge wa Nkombo ho mu Karere ka Rusizi ikigo gikora kikanakwirakiza ibikoresho bitunganya amazi yo kunywa bizwi nka ‘Purifaaya’ cyagejeje ibikorwa byacyo ku baturage bo ku Nkombo bari basanzwe bahura n’ikibazo cyo kubona amazi meza.

Inkuru mu mashusho

Ubundi ubusanzwe ‘purifaaya’ ni ibikoresho bikoreshwa hifashishijwe ibumba bashyira mu ndobo ku buryo bamenamo amazi yanduye, hakajya hasohoka ayunguruye kandi asa neza.

Ubundi Spouts of Water ifite intego zo gukwirakwiza ‘Purifaaya’ muri Afurika yose kugeza mu mwaka wa 2025 ndetse akaba ari n’umushinga iki kigo cyatangirije mu Ntara y’Iburengerazuba ku Nkombo, ahatanzwe ibikoresho bigera ku bihumbi bine.

Bamwe mu baturage bo ku Nkombo twaganiriye na bo bahawe ‘Purifaaya’ batangaza ko bishimiye ko bagiye kuva ku kuvoma amazi yo mu Kivu yabateraga indwara zirimo Cholera, impiswi n’izindi zitandukanye ziterwa n’umwanda.

Umwe muri bo witwa Nyiranzabonimpa Sophie yatangaje ko kubera kunywa amazi mabi, byatumaga we n’umuryango we bahoraga mu bitaro. Aho yagize ati “Nahoraga kwa muganga n’umuryango wanjye kuko akenshi twanywaga amazi yo mu Kiyaga cya Kivu, ni yo twavomaga. Rimwe na rimwe hari igihe muri iki kirwa hazaga n’ibindi byorezo birimo na Cholera.’’

Undi muturage witwa Sindayiheba Joseph uvuga ko umugenzi iyo yacaga ku rugo agasaba amazi bakagira ipfunwe ryo kumuramira. Aho yagize ati “Hari igihe bazaga gusaba amazi tugatinya kuyabaha kubera ko ntayo twabaga dufite cyangwa ari mabi bikadutera isoni.”

Gusa nyuma yo guhabwa ‘Purifaaya’, abaturage bo ku Nkombo bavuze ko bizeye ko indwara zituruka ku mwanda zizaba amateka kubera ibikoresho bahawe.

Aho umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Ubu ngira inyota nkajya kuri ‘Filitiri’, imashini iyungurura amazi, nkavoma nkanywa. Nta nzoka imiryango yacu izongera kurwara zitewe n’amazi mabi.’’

Nkuko bitangazwa muri Kanama 2023 ikigo Nderabuzina cya Nkombo cyakiriye abarwayi basaga 1800 muri abo barwayi abari barwaye indwara ziterwa n’amazi mabi bangana 150.

Gusa umuyobozi w’Ikigo Nderabuzina cya Nkombo, Ntakirutima François Xavier, avuga ko “iyi mibare yaragabanutse ugereranyije n’amezi ashize”.

Muri icyo gikorwa kandi uhagarariye Ikigo gishinzwe gutsura Ubuziranenge no gutanga Ibirango by’ubuziranenge by’Imikorere myiza yavuze ko aya mazi ari ayo kwizerwa kuko mbere y’uko bemera ko akoreshwa babanje kwerekana neza ko ayatunganyijwe aba yujuje Ubuziranenge.

Aho yagize ati “Ndamara abaturage impungenge kuko aya mazi ari ayo kwizerwa kuko yapimwe atarashyirwa muri firitiri kugira ngo barebe neza niba yanduye, barongera bayashyiramo irayasukura dusanga afite ubuziranenge kandi ari ayo kunyobwa. Twayahaye icyangombwa cy’ubuziranenge nimugire icyikango ku buzima bwanyu.”

Undi mukozi kandi ushinzwe Ibikorwa byo gufasha abaturage no kubaha ibi bikoresho biyungurura amazi witwa Marie Ange Yadufashije yatangaje impamvu bahisemo gukorera mu ntara y’Iburengerazuba nuko agira ati” “Twahisemo guhera mu Ntara y’Iburengerazuba kuko ari yo ikora ku Kiyaga cya Kivu. Abantu benshi barayanywa, abandi bakayakoresha. Twarabegereye kugira ngo tubagezeho firitiri izajya ibafasha kuyungurura amazi bakayanywa ari meza bityo bikabafasha kwirinda indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda.’’

Uyu muyobozi kandi yijeje abaturage ko bazakomeza gufatanya ndetse anabasaba kubungabunga ibikoresho bahawe kugira ngo bitazangirika.

Bikaba biteganyijwe ko Spouts of Water izatanga firitiri mu ngo zirenga miliyoni n’ibihumbi 200 mu gihugu hose.

Gusa kugeza ubu mu Karere ka Rusizi hamaze gutangwa izirenga 7000 mu Mirenge ya Nkombo, Bugarama, Muganza, Nyakabuye na Gikundamvura

Related posts