Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rusizi: Umwarimu ugutwi k’umugore we kwabaye ifunguro

Shema Olivier w’imyaka 34 wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ntura mu Karere ka Rusizi yarumye umugore we ugutwi ubwo bakimbiranaga amushinja kumuca inyuma,maze igice kimwe cyako agikuraho.

Ayinkamiye Adrienne w’imyaka 30, ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Giheke niwe warumwe ugutwi n’umugabo we.

Abaturanyi batabaye uwo muryango utuye mu Mudugudu wa Rugombo, Akagari ka Giheke, Umurenge wa Giheke, basanze Ayinkamiye avirirana mu gihe umugabo we yari afite amaraso ku munwa ameze nk’uwariye inyama zidatetse.

Umuturanyi w’uyu muryango yavuze ko uru rugomo rwabaye mu rukerera rushyira ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024.

Bamwe bakeka ko ako gace k’ugutwi umugabo yakuye ku mugore we yaba yarakamize, kuko ubwo batabaraga muri urwo rukerera basanze amaraso ku munwa ariko ako gace bakakabura.

Ati: “Icyo twasanze ni uko agace k’ugutwi k’umugore kari kavuyeho, umugabo afite amaraso ku munwa tukibaza niba ako gace yarakariye cyangwa yaragaciriye akakajugunya, aha hakaba hakiri urujijo. Kuko n’Umukuru w’Umudugudu na we wahise atabara tucyumva induru yahise abwira umugore kujya kwa muganga abonye uburyo yaviriranaga bikabije.”

Uyu muturanyi avuga ko ikindi cyabatunguye ari uko umugore yabwiwe gutanga ikirego akanga, akavuga ko bahamagaye imiryango ngo babunge kuko adashaka ko umugabo we bamufunga.

Abaturage bavuga ko bitumvikana kuba n’abagore bajijutse, bagihishira ihohoterwa ryo mu ngo bakorerwa bikagera n’aho n’irigaragara barihishira ngo abo bashakanye batabiryozwa.

Uwatanze amakuru avuga ko imiryango yahazindukiye, umugabo akavuga ko amuziza ko hari umugabo abona bavugana cyane agakeka ko baba basambana.

Umugore we yavuze ko ari ukumubeshyera, kuko ko icyo cyaha atigeze agikora cyane ko kuvugana n’umugabo wese bitavuze kuryamana na we.

Ati: “Nyuma y’uko imiryango yumvise ibyo byose, bahise bajya ku biro by’Umurenge wa Giheke, bandikira imbere y’ubuyobozi bw’Umurenge n’ubw’iyo miryango yabo ko batazongera gukimbirana, bombi barasinya barataha, ku wa Mbere buri wese asubira mu kazi nk’uko bisanzwe.”

Yongeyeho ati: “Gusa twe nk’abaturanyi babo twasigaranye impungenge ko zaba ari imbabazi za nyirarubeshwa, ejo ugasanga umugabo aranamwishe, cyane ko agiye kujya agendana ipfunwe ry’ubwo busembwa yamuteye imbere y’abana yigisha cyangwa abo bakorana, bikaba byamukururira indi mico mibi tudatekereza ubu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, avuga ko uru rugomo kuba rwarungiwe mu miryango byatumye nk’ubuyobozi ku Karere batarumenya.

Yavuze ko bibabaje cyane kubona abarezi bombi bagatanze urugero rw’imibanire myiza, ari bo bahindukira bakarumana amatwi gutyo.

Yagize ati : “Mu byatumye agabanyukaho gato ni icyemezo twafashe cyo gusezeranya imiryango yabanaga idasezeranye, kuko imyinshi yasangwagamo amakimbirane cyane, aho isezeraniye byemewe n’amategeko biragabanyuka.”

Amakimbirane mu muryango ni ikibazo gihangayikishije Leta y’u Rwanda,akenshi usanga aturuka ku businzi,gucana inyuma bikaba byagira ingaruka no kubana aho usanga bakurira muri ayo makimbirane bakaba bareka ishuri ndetse yewe bamwe bakishora mu ngeso mbi.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Rusizi

Related posts