Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Udushya

Rusizi: Umukobwa yabengewe ku murenge ,umusore yifuza murumuna we ko ari we uryoshye!

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa bweyeye batunguwe n’umusore wabengeye umukobwa mu biro by’umurenge wa Bweyeye aho bari bagiye gusezerana kubana nk’umugore n’umugabo.Nkuko bisanzwe kuwa Kane mu gihugu ku biro by’Imirenge yose haba hari hahunda rusange yo gusezeranya abifuza kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ku biro by’umurenge wa Bweyeye naho kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kamena 2024 hari hateganyijwe umuhango wo gusezeranya abateganya kurushinga aho abakobwa n’abasore bari babukereye.

Umwe mu basore bivugwa ko avuka mu karere ka Nyamagabe yagombaga gusezerana n’umukobwa wo muri uyu murenge wa Bweyeye, maze mu gitondo bakigera ku biro by’uyu murenge umusore asabwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Bweyeye kuzamura akaboko maze akarahirira ku ibendera ry’igihugu ko yemeye kurushingana n’uyu mukobwa.

Uwatanze. amakuru yagize ati: ”Nuko gitifu aba arababwiye ngo nibajye imbere basezerane, umusore aba aritarukije ati siwowe ariko tugomba gusezerana [aha yabwiraga umukobwa bagomba gusezerana], ahubwo murumuna wawe niwe nshaka, wowe icara”

Uwatanze amakuru akomeza agira ati: “Abari bari muri sale batangiye kujujura noneho umukobwa amera nkukozwe n’isoni; uwo mwanya murumuna we nawe wari mubari baherekeje mukuru we nawe twabonye isoni zamukoze.”

Uwatanze amakuru avuga ko ubwo ako kavuyo kavukaga umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye Bwana Ndamyimana Daniel yahise abasaba gusohoka bakajya kubyumvikanaho hanze.

Ati: ” Gitifu yahise abasaba gushoka bakajya gucoca ikibazo cyabo bakagiha umurongo kuko batamubuza gusezeranya abandi, kuko twari benshi twari twaherekeje abandi bageni.”

Uyu musore wari waje atwawe kuri moto yabonye ko bamwimye murumuna w’uwo yagombaga gusezerana nawe maze ahita yikubita rataha.

Bamwe mu babibonye imbonankubone ku murenge bahurije ku kuba uyu musore yari yuzuye guhuzagurika no kuba yari yaje gusezerana atarafata umwanzuro kuwo bagomba kubana hagati yuyu mukobwa na murumuna we.

Related posts