Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rusizi: Hasobanuwe byinshi ku rupfu rw’ umwana w’ umusore nyuma yo guhemukirwa n’ umukobwa wamuririye imitungo

 

Mu Karere ka Rusizi mu Ntara y ‘ Iburengerazuba , haravugwa inkuru y’ umusore wiyahuye bitewe n’ umukobwa wamwanze.

Ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 y’ amavuko , wo mu Murenge wa Bugarama , witwa Ishimwe Ramazani , yasanzwe amanitse mu mugozi yashizemo umwuka nk’ uko amakuru dukesha Konekt250 abivuga.

Uwo musore ngo yasize yanditse urupapuro, avugamo ko yahisemo kwiyahura kuko kubengwa n’uwo mukobwa bingana no gupfa.

Muri iyo baruwa, yanditse yibaza impamvu agerageza gukunda ariko ntibimuhire, ndetse n’ibindi ageragezamo amahirwe ntibimukundire.Ishimwe Ramazani biravugwa ko yakundaga cyane uwo mukobwa, akaba ndetse yarii aherutse kumwereka se, nyamara uwo mukobwa we akaba ngo yari afite undi musore akunda uba i Kigali.

Ubuyobozi bugira inama abakundana ko mu gihe hagize uwanga undi, umuti atari ukwiyahura, kuko aba ashobora kubona undi bakundana.

Dore ibaruwa bikekwa ko nyakwigendera yasize yanditse.

Related posts