Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rusizi birwanyeho insinga bazinyuza mu biti by’ avoka ntihatagira igikorwa abaturage barahaburira ubuzima kandi inzego zirebera

Mu Karere ka Rusizi , haravugwa inkuru yaho abaturage bo mu Kagari ka Ntura mu Murenge wa Giheke barimo gutabaza bavuga ko mu gihe nta gikozwe vuba na bwangu amashanyarazi arabahitana kandj inzego zirebera, Si ubwambere abaturage bo mu kagari ka Ntura bagaragaza impungenge batewe n’amapoto y’amashanyarazi yashaje ntasanurwe.

Inkuru mu mashusho

Aba baturage bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG gihora kibizeza ibitangaza byo kubafasha kubona amapoto asimbura ayashaje ariko ntibikorwe.Bavuga ko insinga z’amashanyarazi zikomeje gutendera hasi ahandi bakirwanaho bakazinyuza mu biti bya gereveriya n’amavoka biteye ku muhanda.

Aba baturage babwiye UMUSEKE dukesha ino nkuru  ko bafite impungenge z’abana bato bakinisha insinga ndetse ko no muri ibyo biti bazimanitsemo ari bibisi bishobora guteza impanuka.Habineza Oscar yagize ati Aya mashanyarazi ntavugururwa, duhora tubisaba ntabwo tuzi impamvu REG itabikora, amapoto yarashaje kubw’imbaraga nke z’abaturage twanze ko insinga zigumya kuba hasi twazishyize mu biti bibisi bishobora guteza inkongi.”

Uwitwa Kanamugire Anatole nawe yagize ati Turatabaza Leta, twaraburaniwe, ababishinzwe baraza bakabisiga uko, tugakekako bazagaruka, abaturage tukiyaranja umuntu agafata akazirika ku ivoka no kuri gereveriya.”Ubuyobozi bwa REG butangaza ko atari ubwa mbere bugejejweho iki kibazo, buvuga ko muri Nzeri 2023 bazatangira gusanura no kwagura amashanyarazi mu Kagari ka Ntura.Cyiza Francis, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ingufu REG ishami rya Rusizi yagize ati Muri uku kwezi kwa gatandatu gushize turikumwe n’akarere twarahasuye, hari mu hantu hagiye kwitabwaho hakajyamo na transfo, mu kwezi kwa cyenda 2023 turaba dutangiye kubafasha.”

Abaturage bo muri kariya Kagari bavuga ko bahora bizezwa ubufasha bakibaza niba bizakorwa igihe aya mashanyarazi azaba yatwaye ubuzima bw’umuntu.

Related posts