Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rusizi: Biri gusaba guhekwa cyangwa guterurwa ngo bambuke.

Bisaba kwivuruguta mu isayo

Abari kugorwa no kwambuka ni abatuye mu Mirenge ya Muganza na Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, nyuma y’uko ikiraro cyo ku mugezi wa Rubyiro gihuza iyi Mirenge yombi cyangiritse, none kwambuka bisigaye bibasaba kwivuruguta nk’ingurube mu mazi, abandi bakishyura ngo babaheke mu mugongo cyangwa se babaterure.

Bivugwa ko Iki kiraro cyangiritse mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza kwa 2023, nyuma y’uko haguye imvura nyinshi ikarengera umugezi igatwara n’iki kiraro.

Kwangirika kw’iki kiraro biri gutera abahinzi ibihombo kuko abo mu Murenge wa Gikundamvura usanzwe uzwiho kweza imyaka batari kubona uko bageza umusaruro wabo ku isoko nk’uko abaganiriye na Radio Tv10 dukesha iyi nkuru babivuze.

Uwitwa Nyirahabimana Eline ati “Twabonaga amafaranga y’abanyeshuri dushoye imyaka muri Muganza none ubu ntibishoboka kuko ntaho tuyinyuza.”

Abo mu Murenge wa Muganza basanzwe bahinga hakurya muri Gikundamvura, na bo bavuga ko kuba kwambuka bigoranye biri gutuma imyaka yabo yangirikira mu mirima kubera kubura inzira ngo bajye gusarura.

Uwitwa Uwayisenga Rahabu ati “Nabuze ahantu nyura ngo njye gupimisha umuceri wanjye uri hakurya, ibigori twahinze hakurya ya Rubyiro bari kubyibira mu murima.”

Biri gusaba guhekwa mu mugongo

Kugeza ubu kwambuka uyu mugezi biri gusaba abaturage kugenda muri ayo mazi, abatabishoboye bagatanga amafaranga kugira ngo babambutse babahetse mu mugongo cyangwa ku rutugu ndetse bamwe bagaterurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiliga Anicet yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko hakiri gukorwa ubuvugizi kugira ngo iki kiraro cyongere kubakwa bundi bushya.

Ati “Akarere karimo karakora ubuvugizi hagati ya MINENFRA na RTDA kugira ngo harebwe uburyo bwo kubaka mu buryo burambye kiriya kiraro, ariko natwe turimo kwiga uburyo bw’igihe gito twaba dushyizeho imbaho kugira ngo abaturage babashe kwambuka”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, bwakoze isesengura maze rigaragaza ko kugira ngo hubakwe ikindi kiraro, byatwara miliyoni 200 Frw ibigoranye guhita aboneka mu karere mu gihe ntawundi mufatanyabikorwa waboneka.

Ubuzima burashaririye nyuma y’uko ikiraro kimaze ukwezi gicitse

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Rusizi

Related posts