Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rusizi: Abagabo batatu bakekwaho kwica umupolsi bafashwe bagiye kuryozwa ibyo bakoze

 

 

Ku wa 12 Gicurasi 2023 ni bwo mu Kagari ka Karenge , mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi , hatoraguwe umurambo w’ umupolisi wasanze yishwe ariko abamwishe ntibahita bamenyekana ako kanya gusa kuri ubu amakuru aravuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, RNP, rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu rwo mupolisi uherutse gusangwa mu muhanda yapfuye.

Amakuru aravuga ko uwo mupolisi yitwa Sibomana Simeon yatoraguwe ku muhanda uva mu Mujyi wa Rusizi ujya mu Murenge wa Bugarama.

Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yatangaje ko uyu mupolisi yishwe yavuye mu kazi. “Umurambo wa PC Sibomana Simeon wabonetse mu gitondo kare mu Murenge wa Rwimbogo. Ntabwo yari ari mu kazi. Iperereza ryatangiye ku cyaba cyateye urupfu rwe.”

Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’ iminsi itanu, uyu Nyakwigendera yishwe RIB na Polisi y’ Igihugu bataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira uruhare muri ururupfu rw’ uyu mupolisi.

 

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yevuze ko abantu batatu bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha aho bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Yavuze ko uyu “mupolisi wakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusizi yishwe kubera urugomo rushingiye ku businzi.”Yakomeje ati “RIB iributsa buri wese ko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha cy’ubugome kandi gihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ko uzabikora wese azashyikirizwa ubutabera.”

Kuri ubu aba bantu bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera , mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Related posts