Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

RURA yaremye agatima abagenzi kubwo guhendwa  no kubura imodoka zijya mu bice bitandukanye by’igihugu, bongeye gusubizwa igorora

Abagenzi bategera imodoka muri Gare berekeza hirya no hino mu gihugu bararira ayo kwarika kubera ikibazo cyo kubura imodoka ngo n’ubonye uko atega ibiciro bikaba byikubye inshuro ebyiri, kuko bisaba abakomisiyoneri kugira ngo ubashe kubona itike.

Inkuru mu mashusho

Iyo ugerageje kuganira n’abagenzi muri gare zitandukanye mu mujyi wa Kigali by’umwihariko muri gare mpuzamahanga ya Nyabugogo usanga bamanjiriwe kuko baba batonze  imirongo miremire cyane cyane  mu masaha ya mbere ya saa sita, kandi amatike bivugwa ko ahenshi aba yamaze kurangira.

Iyo bimeze bityo rero nibwo abakomisiyoneri bagenda bahamagara abagenzi ngo bagende mu modoka zihuse, ariko bakemerera umuntu wishyura igiciro cy’umurengera cyikubye kabiri icyashyizweho n’inzego zibifitiye ububasha.

Urugero, nk’umugenzi werekeza mu Karere ka Huye abakomisiyoneri bamusaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda agera hafi 6000 RWF mu gihe ubusanzwe urugendo rwo kujya mu Karere ka Huye rwishyurwa agera ku bihumbi bibiri na magana atandatu by’amafaranga y’U Rwanda (2,600 Frw).

Bamwe mu bakomisiyoneri bagize icyo batangaza bavuga ko bene imodoka ari bo bari kubatuma abagenzi kuri aya mafaranga yikubye kabiri na bo bakongeraho igiciro cyabo.

Ku rundi ruhande kandi  abatwara abagenzi bo ntibashatse kugira icyo batangaza ku ibura ry’izi modoka by’umwihariko cyane cyane mu masaha ya mu gitondo ndetse n’impamvu bongereye igiciro.

Mu butumwa bugufi urwego rufite mu nshingano kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA) yanyujije  ku mbuga nkoranyambaga yaremye abagenzi agatima aho bagize bati  “Urugendo Nyabugogo-Muhanga ni 1,030 Frw. Abakozi bacu bashinzwe kugenzura serivisi zo gutwara abantu n’ibintu bari gukurikirana iki kibazo, Nta muntu wemerewe guhenda abagenzi, ufashwe akora aya makosa arayahanirwa.”

Ibi bibaye kandi mu gihe mu minsi ishize Abasenateri bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage bari batumiye abayobozi ba RURA kugira ngo baganire ku mikorere itanoze mu gutwara abantu n’ibintu.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RURA Bwana Emile Patrick BAGANIZI avuga ko hari ibyo bari gukosora muri izi serivisi zo gutwara abantu n’ibintu. Gusa iki kibazo cy’ibura ry’imodoka ziva cyangwa zijya mu Ntara n’itumbagira ry’ibiciro by’ingendo ku bagenzi ni ikibazo cyaje nyuma y’uko RURA imenyesheje abaturarwanda  ko mu gihe cy’amezi abiri ari imbere uhereye ku wa 4 Kanama ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bivuguruwe.

Igitangaje n’uko ibiciro by’ingendo byiyongereye mu gihe nta cyahindutse ku giciri cya Mazutu ari nayo ikoreshwa cyane ku modoka nyinshi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ariko kandi igiciro cya Lisansi cyo cyiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 122 kuri litiro.

Related posts