Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rulindo:Umupasiteri ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kwadukira umukecuru wari mu rusengero agahondagura kugeza anegekaye

Ku Cyumweru tariki 27 Kanama 2023 nibwo Pasiteri Habamungu Jérôme wa Paruwasi y’Itorero rya AEBER Muranzi yadukiriye umukecuru witwa Mukamana Liberathe maze aramuhondagura.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo buratangaza ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano  bari gushakisha umupasiteri uherutse gukubitira umukecuru mu rusengero ubwo bari bageze mu bihe byo guhimbaza Imana.

Amakuru dukesha abari mu materaniro avuga ko mukecuru Mukamana yakubiswe inkoni eshatu mu mugongo no mu gahanga nyuma akaza kujyanywa kwa muganga yanegekaye.

Abari mu materaniro kandi bo mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Kigarama bakomeza bavuga ko ubwo uriya mukecuru yajyaga imbere kubyinira Imana mu mwanya wo guhimbaza batunguwe no kubona Pasiteri amwadukiriye akamukubita.

Umwe muri bo yagize ati “Afata inkoni abakecuru bitwaza aba arayimukubise mbese twabonye bibabaje abakirisito bose bajyamo bajya gukiza.”

Nyuma y’ibyo abakirisitu bahise bamwihutana kwa muganga baramupfuka ndetse banamuha imiti kuri ubu arwariye mu rugo.

Bagenzi bacu bakorera Igicumbi News  bavugishije Pasiteri Habamungu Jérôme bamubaza ibyo gukubita uriya mukecuru gusa abica ku ruhande maze akupa telefone.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro Uwamahoro Telesphore yahamije ko uriya mukirisito yakubiswe na Pasiteri wahise atoroka.

Mu magambobye yagize ati ” Icyateye gukubitwa ntabwo turakimenya kuko ntabwo twigeze tumubona ngo tumubaze amakuru ahagije cyakora arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano ngo akurikiranwe.”

Uyu muyobozi kandi yibukije abaturage ko nta muntu uri hejuru y’amategeko ndetse abasaba kwirinda ibikorwa bigayitse byabashora mu manza kuko icyo waba uri cyose ugomba guhanwa n’amategeko mu gihe wakoze icyaha runaka.

Related posts