Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rulindo: Abagitifu bari guhagarikwa ku kazi umusubirizo

 

Mu karere ka Rulindo, haravugwa amakuru yo guhagarikwa ku kazi by’agateganyo kw’abagitifu b’imirenge n’utugari, aho kugeza ubu hamaze guhagarikwa ba gitifu bane (4).

Ni amakuru yamenyekanye ku tariki ya 24/4/2024 ubwo hari bamwe bari bamaze kugezwaho amabaruwa abahagarika mu kazi by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu.

Ibaruwa yagaragajwe ihagarika aba ba Gitifu ifite impamvu y’uko bahagaritswe ku murimo by’agateganyo, muri iyi baruwa hari aho Meya w’Akarere ka Rulindo agira

Ati” Nshingiye ku Itegeko No 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta, ingingo ya 40, mu gika cya (2), aho bavuga ko umukozi wa Leta ashobora guhagarikwa ku murimo by’agateganyo iyo Akurikiranyweho ikosa ryo mu rwego rw’akazi rishobora gutuma ahanishwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri, iyo Ihagarikwa ry’agateganyo ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma ukurikiranywe adasibanganya ibimenyetso cyangwa atotsa igitutu abatangabuhamya, Uburemere bw’ikosa ryo mu rwego rw’akazi, uburyo ryakozwemo cyangwa inkurikizi ryateye byagira ingaruka ku isura y’urwego rwa Leta akorera mu gihe adahagaritswe.”

Bamwe mu bagitifu bamaze guhagarikwa harimo Gitifu Nzeyimana Jean Vedaste uyobora umurenge wa Cyinzuzi na Ndagijimana Frodouald uyobora umurenge wa Mbogo ndetse n’abagitifu babiri b’utugari barimo Biringiramahoro Efasto w’Akagari ka Taba mu murenge wa Rusiga na Nsengiyumva Samuel uyobora akagari ka Muvumo muri Shyorongi.

Ivomo: Bwiza

Related posts