Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango:Nyuma yo gutandukana n’uwo bashakanye yafashe umwanzuro wo kwihekura ndetse anamujugunya mu bwiherero.

Mu karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi haravugwa inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umwana  w’imyaka itatu aho bikekwa ko yishwe na Papa we umubyara  yarangiza akamujugunya mu bwiherero.

Inkuru mu mashusho

Uyu mugabo uvugwaho gukora aya mahano yabereye mu mudugudu wa Nyarugunga mu Kagari ka Rutabo muri uyu Murenge wa Kinazi  akaba abyemera.

Amakuru dufite n’uko  uyu mwana w’umuhungu uyu mugabo yishe atabanaga na mama we ahubwo yari yaramumusigiye atabishaka akajya kwibera mu mujyi wa Kigali.

Bikaba bivugwa ko uyu mugabo yabanje kwimuka mu mudugudu yari atuyemo ndetse nyuma yo gukora ayo mahano yagarutse iwabo, ababyeyi be bombi bamubaza aho yasize umwana ababeshya ko yamwohereje mu Karere ka Rusizi kandi yamaze kumuhitana.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’akarere ka  Ruhango Bwana Habarurema Valens, yadutangarije ko umurambo w’uyu mwana wakuwe mu bwiherero kuri uyu wa gatatu.

Mu magambo ye yagize ati “Nibyo koko uyu munsi ku wa Gatatu saa kumi n’imwe za mu gitondo mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Rutabo, Umudugudu wa Nyarugunga, mu bwiherero bw’umuturage habonetse umurambo w’umwana w’umuhungu w’imyaka itatu wari umaze iminsi ibiri yarabuze.”

Yakomeje kandi avuga ko iperereza ryahise ritangira, amakuru y’ibanze akaba avuga ko se wa nyakwigendera yaba yaragize uruhare muri urwo rupfu, biturutse ku kuba yaramusigiwe atabishaka n’umugore bamubyaranye batabana uba i Kigali.”

Akaba kandi yanavuze  ko uyu mugabo yahise afatwa agashyikirizwa inzego zishinzwe iperereza ndetse iperereza ryatangiye ndetse aboneraho gukomeza umuryango mugari w’uwo mwana, anasaba bamwe mu baturage bitwara nabi kumenya ko umuntu wese afite agaciro n’uburenganzira bikomeye atagomba kuvutswa, kabone n’ubwo haba hari ukutumvikana ku bintu bimwe na bimwe.

Related posts