Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango:Haravugwa umugabo wafashe icyemezo kigayitse cyo kwivugana uwo mu muryango we n’ubwo icyo yamuhoye kitaramenyekana.

Mu karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo witwa Kubwiman Théophile uri mu kigero cy’imyaka 54 y’amavuko ukurikiranyweho icyaha cyo kwica Nyina wabo amutemaguye umubiri wose.

Mu kiganiro n’ubuyobozi bw’Umurenge wa  Ntongwe, bwatangaje ko Kubwimana yatemye mu mutwe nyina wabo witwa Hitimana Anastasie, abonye atari gupfa afata umwanzuro aramucoca kugeza yitabye Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe Bwana Nahayo Jean Marie kandi yanavuze ko ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Kagari ka Nyakabungo ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba.

Gusa uyu muyobozi anavuga ko ibi bikimara kuba inzego z’umutekano zahise zifata Kubwimana Théophile ushinjwa kwica nyina wabo zikamujyana kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye ku Murenge wa Ntongwe.

Gusa uyu munyamabanga nshingwabikorwa avuga ko icyo uyu mugabo yaba yajijije uyu mubyeyi kitaramenyekana kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Mu gihe twakiraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera Hitimana Anastasie wari wajyanywe ku bitaro bya Kinazi kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Related posts