Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ruhango: Yishe umugore we wari uje kumusaba amafaranga y’ ubwisungane mu kwivuza.

Ifoto y’ Akarere ka Ruhango

Ni mu Mudugudu wa Ruhamagariro mu Kagari ka Gafunzo mu Murenge wa Mwendo wo mu Karere ka Ruhango umugabo akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we amutemesheje umuhoro ubwo yari aje kumusaba amafaranga y’ ubwisungane mu kwibuza. Aya mahano yabaye ku mugoroba wo kuri uyu Kabiri tariki ya 16 Kanama 2022 ahagana ku i saa mbiri n’ igice z’ ijoro.

Amakuru ava muri uwo murenge avuga ko uwo mugabo yishe umugore we witwa Yankurije Vestine w’ imyaka 26 y’ amavuko ubwo yari aje kumusaba amafaranga y’ ubwisungane mu kwivuza.Uwo mugabo w’ imyaka 36 na Yankurije aba bombi ntabwo bari barasezeranye mu buryo bwemewe n’ amategeko kandi bari batakibana. Bari barabyarange umwana umwe gusa.

Habarurema Valens , Umuyobozi w’ Akarere ka Ruhango, yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko uwo mugabo yamaze gufatwa kandi basuye abaturage bakabahumuriza. Ati“ Ibyo ni byo , byabaye ubwo umugore yari agarutse mu kumwaka amafaranga y’ ubwishingizi mu kwivuza. Yafashwe arafungwa. Ubuyobozi bwasuye abaturage kandi burabihanganisha , bunatanga impanuro”.

Uyu muyobozi avuga ko umugabo mu busanzwe asanzwe yitwara nabi kuko amaze iminsi afunguwe nyuma yo gufungwa imyaka itanu kubera gukoresha urumugi. Ati“ Ntibari bakibana kubera amakimbirane , ariko ibyo bikaba byabaye ubwo umugore yari yagarutse kumusura anamwaka amafaranga y’ ubwisungane mu kwivuza , ndetse bakaba barasangiye inzoga ku buryo mu bari aho ntawakekaga ko umugabo yamwica. Bari bafitanye umwana umwe uzakomeza kwitabwaho”.

Umuyobozi w’ Akarere ka Ruhango yakomeje avuga ko bumwe mu butumwa bahaye abaturage harimo kubana barasezeranye byemewe n’ amategeko , kwirinda imyitwarire mibi iyo ari yo yose harimo n’ ubusinzi no kurushaho kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare. Kuri ubu uwo mugabo acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango kugira ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe ubutabera.

Related posts