Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango: Yavuye i Kigali aje mu birori by’ umubatizo none ibyari ibyishimo byahindutse imiborogo kuri bamwe

 

Umugabo uri mukigero cy’imyaka 32 witwa Ishimwe Gerard ukomoka mu karere ka Ruhango ,wari uturuste I Kigali aje gusura ababyeyi be no gutaha ibirori bya batisimu by’umwana wa mushiki we yasanzwe mu mugozi yapfuye.Ibi byabaye mu rukerera rwo ku cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2023, bibera mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Rwoga mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango.

Inkuru mu mashusho

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari, Gasasira Francois Regis, yabwiye itangazamakuru ko amakuru yamenyekanye mu rukerera.
Yagize ati “Twabimenye mu rukerera ko bikekwa ko yapfuye yiyahuye hanyuma tujyayo dusanga nibyo. RIB ijyayo ireba ibyabaye, hakorwa iperereza ry’ibanze.”

Gitifu Gasasira avuga ko kugeza ubu hataramenyekana impamvu uyu mugabo yiyambuye ubuzima ndetse ko yari asanzwe aba mu mujyi wa Kigali.Ati “Urumva ni umuntu utari usanzwe aba aho, yahaje avuye i Kigali aje gusura ababyeyi be. Nabo batungurwa no kubona ibyo byabaye.”

Uyu mugabo wari umaze umwaka arongoye ngo yasize yanditse urwandiko avuga ko “napfa ntihazagire umuntu umuririra.”Gitifu Gasasira yagiriye inama abaturage yo kutiyambura ubuzima no gutangira amakuru ku gihe .

Yagize ati “Nta muntu ukwiye kwiyambura ubuzima atihaye, n’abemera Imana tuziko ari icyaha, nta mpamvu. Icyaba icyo ari cyo cyose, ntabwo umuti ari ukwiyambura ubuzima utihaye.”Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma.

Related posts