Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi mu Akagari ka Rutabo mu Mudugudu wa Nyarugunga, hagaragaye umurambo w’umubyeyi witwa Mukamabano Marie Claire w’Imyaka 54 y’amavuko wasanzwe imbere y’inzu ye bikekwa ko yaba yishwe.
Uwatanze aya makuru yavuze ko yamubonye hagati ya saa kumi n’ebyeri n’igice za mu gitondo ahita abibwira abaturage n’inzego z’ibanze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi Gasasira François Regis avuga ko nubwo icyishe uyu mubyeyi kirimo gukorwaho iperereza, ariko abaheruka kuvugana nawe bamubonye ejo ku Cyumweru ari muzima.
Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko mu makuru bahawe na bamwe mu baturanyi b’uyu nyakwigendera, avuga ko batari babanye neza n’umugabo we kuko bararaga mu byumba bibiri bitandukanye.
Ati “Batubwiye ko umwe yabaga mu cyumba cye undi mu cye.”
Kuri ubu umurambo wa Mukamabano Marie Claire ukaba wajyanywe mu Bitaro bya Kinazi gusuzumwa.