Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ruhango: Umusaza  Utumabahutu Etienne yapfuye azize urukuta rw’ inzu

Utumabahutu Etienne  w’ imyaka 64 y’ amavuko,ubwo  yubakaga  urukuta rw’ inzu rwamurwiriye ahita apfa.

Uyu mugabo yari atuye mu Mudugudu wa Bwangacumu, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango, mu Karere ma Ruhango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ruhango , Kayitare Wellars , yabwiye Umuseke dukesha ino nkuru ko ubwo nyakwigendera yubakaga inzu, urukuta rwamanutse ruramugwira.

Uyu muyobozi yavuze ko yabanje kuzahara ku buryo babanje kumujyana mu Kigo Nderabuzima cya Ruhango, bamwohereza bya Kinazi ahageze birananirana ahabwa indi transfert  yo kujya kwivuriza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare(CHUB), ahita yitaba Imana.Ati Yageze muri CHUB ejo kuwa gatandatu ashiramo umwuka.”

Gitifu Kayitare avuga ko harimo gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka yatumye urukuta rw’iyo nzu rumugwaho.

Umurambo wa Nyakwigendera uracyari mu Bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma, akaba asize abana batatu.

Related posts