Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango: Umugabo yari yabaye nk’ umusazi yambuye ubuzima abantu batatu bose abatemye barimo nyirabukwe, umugore we na muramu we , nawe ahita akora igikorwa Cyigayitse

Umugabo wo mu Karere ka Ruhango yakoze amahano atema abantu batatu barimo nyirabukwe , umugore we na muramu we birangira nawe yiyambuye ubuzima benshi baratungurwa.

Ni umugabo wari ufite imyaka 30 y’ mavuko yitwa Hagenimana Vincent.

Aya makuru yamenyekanye saa yine z’ umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Nyakanga 2023.

Byabere mu Kagari ka Kamusenyi , Umudugudu wa Kinama,Umurenge wa Byimana mu Karere Ruhango

Inkuru mu mashusho

Musabyimana Marie Claire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Byimana(admin) ,yavuze  ko uumurambo we wabonetse mu gitondo bikekwa ko nyuma yo gukora ayo mahano yahise yiyahura.Musabyimana yagize ati “Hari uwo dukeka ko yiyahuye kuko yasanzwe munsi y’umunara, bigaragara ko yanangiritse nk’umuntu dukeka ko yaba yari amaze gukora ibikorwa bitari byiza,arimo ashakishwa yari yateye kwa sebukwe,atema nyirabukwe,umugore we na muramu we.”

Uyu muyobozi avuga ko umugore w’uyu mugabo yari yarahukanye agasubira mu rugo nyuma yo kugirana amakimbirane.

Yongeraho ko mu masaha yo ku mugoroba yateye urugo rwa sebukwe aho umugore yahukaniye.Ati “Ninjoro nibwo yagiye kwa sebukwe abagwa gitumo, atema umugore, nyirabukwe na muramu we(murumuna w’umugore).”.

Musabyimana avuga ko hataramenyekana intandaro y’amakimbirane bari bafitanye ariko ko hagikorwa iperereza kuri urwo rupfu.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigirire yagiriye inama abaturage kurushaho kwicungira umutekano.Ati “Buriya abantu bafitanye amakimbirane hari igihe umuntu ukora ibara nk’iryo aba yaragiye abivuga,bakumva hari umuntu ufite amagambo mabi,ufite amahane nkuko amakuru agatangwa kare kugira ngo icyaha gikumirwe.”

Aba uko ari batatu bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kabgayi kwitabwaho n’abaganga.Umurambo  nawo wajyanywe kuri ibyo bitaro gukorerwa isuzuma.

Related posts