Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango :Umugabo Wakaswe igitsin***a nyuma yo kurumwa ugutwi arasaba Leta gufashwa.

 

Umwaka ushize mu kwezi kwa cumi 2022 Tv1 na Radio1 byasanze Sibomana Ezira mu bitaro bya Gitwe ataka avuga ko yaciwe igitsina cye n’umuturanyi we Cyprien basangiraga inzoga mu Kabari mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Bweramana, mu kagari ka Buhanda mu mudugudu wa Butarabana abari hanze y’ibitaro Bose bumvikanaga mu majwi banenga uwo mugabo waciye igitsina mugenzi we.

Umwe yagize ati “Yakuruye nk’ukurura umwumba w’insina, byose biranodoka, we yarakuruye hanaburuka cya kintu cy’inyuma hasigara ikintu tutazi ubwoko bwacyo”.

Bakomeje bamunenga cyane Aho navugaga ko Ari ibintu bitabaho ngo kwifata agakurura ibintu by’umugabo mugenzi we azi nukuntu biryoha, aya magambo yumvikanaga mu majwi cyane cyane yiganjemo abagore banenga uyu mugabo wari wakoze aya mahano yo gukurura igitsina cya mugenzi we akakivanamo burundu.

Inkuru mu mashusho

Kugeza ubu Sibomana Ezira aragenda nubwo yicumba ikibando gusa yongeye guhura na Tv1 ndetse na Radio one maze atanga ubuhamya uko byamugendekeye Aho yagize ati”Nyine nari nahuye n’umugizi wa nabi ansha igitsina, narononekaye kuburyo nyine ubona ko Ari ikibazo, gusa kwa muganga barasanasannye mbasha kugirango nsindagire ni uko, Hari igihe rimwe ndyama Wenda nk’imitsi yakagombye gukora gusa Hari umutsi umwe ujya mu kuguru uva ku ruhande ujya ku kundi kuguru nicyo kibazo”.

Mu mezi arindwi uyu mugabo amaze adakora ngo byamukururiye ubukene bukabije n’umwana we warugeze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza bimuviramo kureka ishuri Dore ko na Nyina batabana.

Uyu mugabo Ezira arasaba cyane Leta ko yamufasha kubona imibereho cyane ko bigaragara ko atushoboye Kandi ibibazo yahuye nabyo byamuviriyemo ubumuga bukomeye. Ni mugihe ku rundi ruhande uwo bivugwa ko yamukase igitsina yakatiwe gufungwa imyaka 15.

Emmanuel Ntivuguruzwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramana avuga ko iki kibazo cy’uyu musaza agiye kugikurikirana akitabwaho Aho yahise ashishikariza n’abaturage Bose kujya bagana ubuyobozi mu gihe bafite ibibazo nk’ibyo cyane ko ngo Hari n’igihe biba bidakomeye bityo abana bashobora gufatikanya ntihagire uva mu ishuri.

Ati”Dukemura byinshi birenze nicyo ngicyo cy’uwo muturage ku buryo tugiye ku gukurikirana Kandi kirakemuka”.

Sibomana Ezira ngo hagati ya 2020 na 2023 ngo ntiyahiriwe no kunywera mu tubuari Aho avuga ko bamukuruye igitsina nyuma y’igihe gito arumwe igikobokobo cy’ugutwi mu kabari nanone kikavaho.

Related posts