Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango: RIB yataye muri yombi abantu bane barimo n’ uyobora ikigo cy’ amashuri bakekwaho kunyereza ibiryo by’ abanyeshuri.

 

Mu Murenge wa Ntongwe , mu Karere ka Ruhango , haravugwa inkuru , na ho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu bane barimo umuyobozi n’umucungamutungo w’ikigo cy’amashuri bakurikiranyweho kunyereza ibiryo by’abanyeshuri, Aba batawe muri yombi ku wa 20 Ukuboza 2023, bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bakoze mu bihe bitandukanye.
Ati “Banyereje ibiryo bigenewe abanyeshuri byari biri mu bubiko [stock] bw’ikigo, bakaba baranakoresheje inyandiko mpimbano igaragaza ko ibyo biryo banyereje byakoreshejwe n’abanyeshuri.’’

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ntongwe mu gihe dosiye yabo igiye gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr Murangira yasabye abantu kwirinda ibikorwa byo kunyereza umutungo wa Leta kuko bigira ingaruka ku iterambere, anibutsa ko uzabifatirwamo azahanwa n’amategeko.Yagize ati “RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Turasaba abantu gukomeza kwirinda gukora iki cyaha kuko gihanwa n’amategeko.’’

Abatawe muri yombi bahamijwe ibyaha baregwa, bahabwa ibihano bitandukanye. Icyaha cyo kunyereza umutungo giteganywa n’ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, igena ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kiva ku myaka irindwi kugeza ku icumi hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.Icyaha cyo Guhimba, Guhindura inyandiko cyangwa Gukoresha inyandiko mpimbano, giteganwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe ahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Related posts