Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango: Impanuka yahitanye abantu 3 yasize inkuru ibabaje mu bayibonye

Mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango  , Akagari ka Munini ,mu Mudugudu wa Gataka, habereye  Impanuka y’Imodoka yo mu bwoko bw’Ikamyo yagonganye na Coaster yica abanyamaguru batatu ikomeretsa abagera kuri bane.

Kayitare Wellars, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango,  yavuze  ko iyo kamyo na Coaster byavaga mu cyerekezo cya Muhanga bigana mu Ruhango.

Avuga ko iyo Kamyo yagonze Coaster iyiturutse inyuma biramanuka bigonga abantu bagendaga 3 n’amaguru bahita bahasiga Ubuzima.Ati “Usibye abo bitabyimana, impanuka yakomerekeje abagera kuri 4.”

Gitifu Kayitare avuga ko nta myirondoro y’abapfuye n’abakomeretse baramenya.Ati “Turimo gukurikirana amakuru y’abazize iyo mpanuka ndetse n’abo yakomerekeje nituyamenya turayabaha.”

Gusa umwe mu bageze aho iyo mpanuka yabereye, ikinyamakuru umuseke  ko mu bo impanuka yishe harimo Umubyeyi ufite ubumuga bwo kutabona, n’Umwana wamurandataga.

Uwo muturage kandi avuga ko umuntu wa gatatu impanuka yishe ari uwari wicaye hafi y’umuhanda nawe ufite ubumuga bw’Ingingo.Ati Babiri basabirizaga Abakristo bajyaga mu Isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe undi we n’Umwana mutoya wari uyoboye uwo mubyeyi ufite ubumuga bwo kutabona.”

Imirambo y’abazize impanuka yajyanywe mu Bitaro bya Kinazi, naho abakomeretse bakaba bajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Kibingo giherereye hafi n’ahabera Isengesho ngarukakwezi ryo kwa YEZU Nyirimpuhwe.Cyakora uwo muturage wageze aho avuga ko Umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko ahagera yasanze bamwe mu bakomeretse bamerewe nabi.

Related posts