Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango: Ibyabaye ku mugabo wagiye gucura umugore we byateye benshi ubwoba aho yagiye yitwaje inyundo n’ akajerekani ka essence , Sebukwe nawe amukorera ibintu byakuye imitima yabenshi

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru ibabaje iteye agahinda yakuye imitima yabenshi aho , umugabo witwa Nteziryayo Callixte ,  yavuze iwe mu Murenge wa Ruhango , agiye mu Murenge wa Mwendo gucyura umugore we ariko ibyo yahuye nabyo byababaje benshi.

Amakuru avuga ko ubwo uyu mugabo yari agiye gucura umugore we yagiye yitwaje inyundo n’ akajerekani ka essence ahageze ashaka kurwana , Sebukwe n’ awe mu buryo bwo kwikiza ahita amutema mu mutwe.

Amakuru akomeza avuga ko Nteziryayo Callixte atuye mu Mudugudu wa Butare ya 2 Akagari ka Nyamagana Umurenge we Ruhango,  yagiye gucyura umugore we wari wahukaniye iwabo ,  ahageze abwira ab’ iwabo ko bamumuhana n’ ibyo yasahuye mu rugo , bitaba ibyo akabatwikisha essence.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo, aho uyu Muryango wo kwa Sebukwe utuye, buvuga yahageze agashaka kurwanya Sebukwe, nawe mu rwego rwo kwirwanaho afata umuhoro awutemesha Umukwe mu mutwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo Muhire Floribert yabwiye Umuseke dukesha ino nkuru ko  ati “Iyi mirwano yabaye nijoro, twahageze dusanga Sebukwe  maze kumutema mu mutwe, tumujyana mu Kigo Nderabuzima cya Gishweru kugira ngo yitabweho.”

Muhire yavuze ko uyu Nteziryayo yaje avuga ko umugore we yahukanye atwaye ibiryo n’amafaranga byari biri mu rugo.Ati “Yari yitwaje akajerekani kuzuye essence  yavugaga ko nibatamuha ibyo umugore yatwaye abatwika.”

Gitifu Muhire uyobora Umurenge wa Mwendo, yavuze ko Sebukwe wa Nteziryayo witwa Rwampungu Emmanuel w’imyaka 68 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Mutara muri uyu Murenge wa Mwendo, akimara gutema umukwe we, yahise acika akaba agishakishwa.

Mu Mirenge itandukanye y’aka Karere ka Ruhango, hakunze kumvikana urugomo rwa hato na hato, rwa bamwe mu bagabo cyangwa abagore bica abo bashakanye, abandi bakiyahura hakaba n’abagizi ba nabi bitwaza intwaro gakondo bagatema abaturage.

Ivomo: Umuseke

Related posts