Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango: Biteye agahinda umukecuru nyuma yo guhabwa amafaranga yo mu kimina, bamusanze yapfuye. Dore igikekwa

Mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Kabagari haravugwa inkuru ibabaje y’ umukecuru wasanzwe yapfuye ubwo yarimo yerekeza mu rugo rwe , avuge gufata amafaranga yo mu Kimina, aya makuru avuga ko nyuma y’ iminota mike avuye gufata aya mafaranga , yasanzwe hafi y’ aho yayafatiye yubamye mu muhanda yitabye Imana , na menshi mu mafaranga yari afite bayatwaye , bigakekwa ko yatezwe n’ abagizi ba nabi bakamwambura.

Akarere ka Ruhango kabinyujije kuri Twitter kavuze ko uyu mukecuru byavugwaga ko yagiriwe nabi n’abashakaga ayo mafaranga ye nta wamuteze ahubwo yikubise hasi ari guhunga imvura bikamuviramo urupfu.Aka karere kavuze ko ” nta wamugiriye nabi,nta n’uwamwambuye.Yaguye by’impanuka,agerageza guhunga imvura yari iguye.

Yahise yegurwa n’abo mu muryango we bamujyana kwa muganga ari naho yaguye. Kugwa nabi kandi yari asanzwe afite uburwayi bukomeye nibyo byamuzahaje.” Akarere kakomeje kagira kati “Ni urupfu rusanzwe rwatewe n’iyo mpanuka yo kugwa; twihanganishije umuryango we.”Aka karere kamaze igihe kavugwamo ubugizi bwa nabi bunyuranye mu duce tumwe na tumwe.( source: Umuryango.rw)

Irinde umukoresha wawe kuko arashaka kukurungurukamo. Bikore nonaha

Umunyarwanda yabivuze neza ngo akarenze umunwa karushya ihamagara!Benshi mu bahungu nicyo barimo kuzira irinde kubwira aya magambo abakobwa

Related posts